Abaturage bo mu kagari ka Murandi ho mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, barasaba inzego bireba kubakiza umugabo bavuga ko amaze igihe abiba ku buryo bavuga ko amaze kubajogoroza.
Niyonsenga Celestin ushyirwa mu majwi n’aba baturage asanzwe atuye mu mudugudu wa Karuruma, akagari ka Murandi.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata uyu mugabo yafatiwe mu cyuho yiba imishingirizo (imihembezo), ategekwa guhingira uwitwa Nsengimana François yari yibye inshuro 10.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace kandi avuga ko Niyonsenga yaciwe Frw 5,000 yo guhemba uwatanze amakuru yaganishije ku ifatwa rye ndetse n’andi nkayo yo kwiyunga n’uwo yari yibye.
Abatuye mu mudugudu ya Karuruma na Buhogo cyakora bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yafashwe agahanwa bidahagije, kuko amaze igihe yarabajogoroje.
Umuturage utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati: "Mu by’ukuri uyu mugabo aratubangamiye kandi amaze igihe yaratujogoroje. Ikibabaje ni uko we n’umugore we buri mugoroba baba bari mu kabari, bataha bakiroha mu myaka ya rubanda".
Undi muturage yavuze ko "Niyonsenga nta kintu na kimwe ajya asiga, yaba icyo kurya cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose".
Uyu yunzemo ati: "Ubuyobozi bibaye byiza bwamwihanangiriza cyangwa bugafata umwanya wo kumugorora, kuko abaturage bamaze igihe barabangamiwe na we kandi nta wundi inaha bakeka".
Mu makuru BWIZA ifite ni uko mu gihe cyashize hari umuturage witwa Nirworuhango Charles washinje Niyonsenga kumwiba inyamunyu akayizimanira abashyitsi bari bamusuye.
Undi muturage witwa Hanyurwimpfura Joseph we amushinja kumwiba inyamunyu akayigemurira nyirabukwe.
Umuturage witwa Hakizimana Theogène mu bihe byashize we ngo yamushinje kumutembereza mu murima we w’amateke, undi bugacya yayakuye.
Umuturage wa Niyonsenga witwa Mundanikure we amushinja kuba amaze igihe yaramujogoroje, ngo kuko hari n’ubwo uwo mugabo yinjiye iwe mu rugo akamwiba urwagwa rwari mu rwina.
BWIZA yagerageje kuvugisha inzego z’ubuyobozi muri kariya gace ngo yumve icyo zivuga ku mpungenge abaturage bafite ntibyayikundira.
Iki gitangazamakuru cyakora kiracyagerageza kuzibugisha kugira ngo kimenye umuti ziteganya guha ziriya mpungenge.
1 Ibitekerezo
savio Kuwa 14/04/24
{}Bwiza dukunda amakur mudutangariza kuko mutuma ibibazobyinshibikemuka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo