Umuturage witwa Nzayisenga Cyprien wo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze,avuga ko yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko inzu yabagamo isenywe n’umuturage wiyita umuyobozi, wajyanye ibiti byari biyubatse, akajya kubicana ashigisha ikigage.
Nzayisenga yabwiye TV10 dukesha iyi nkuru ko yasenyewe n’umugabo uvuga ko ari umuyobozi w’abikorera mu Kagari akaba ashinzwe n’Amajyambere mu Mudugudu.
Nzayisenga avuga ko " Uyu muturage wansenyeye yajyanye ibiti byari byubatse inzu yanjye ajya kubikoresha mu bikorwa byo gushigisha [kwenga] ikigage. Amabati barayafashe barayajyana, nihaye kuvuga ikibazo cyanjye mu nama, baramfata banjyana mu Kinigi baramfunga.”
Nyuma y’uko inzu ye yari imaze gusenywa, uyu mugabo avuga ko yatangiye inzira y’umusaraba n’ubu akinyuramo kuko yatangiye kuba mu bwiherero bwari busigaye.
Ati “Ndibuka neza ko narangije imyaka ibiri ndyama muri W.C, noneho nyuma yaho baranga, ba Mudugudu barayisenye n’amabati barajyana, ibisima barasandaguza.”
Uyu muturage avuga ko iyo bwije areba aho yikinga kuko adafite aho arambika umusaya.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko bababazwa n’umuturanyi wabo kuko nyuma y’uko ahuye n’ibi byago, ubuyobozi bwisubije isakaro aho kugira ngo bwongere bumwubakire. Umwe yagize ati “ Na W.C yararagamo yari isigaye muri icyo kibanza na yo barayisenye ivaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Herman Micomyiza avuga ko uyu muturage yagaragaje imyitwarire idahwitse yo gushaka kugurisha amabati n’inzugi byari biri kuri iyi nzu yubakiwe na Leta.
Ati “Nubwo afite iyo myitwarire ntabwo twamureka ngo agumye kurara mu mazu nk’ayo adahesheje umuntu agaciro, tuzongera twubake inzu tuyisakare.”
Tanga igitekerezo