Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kuri uyu wa Kane yatangaje by’agateganyo urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
NEC yatangaje ko abujuje ibisabwa ari Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo bujuje ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw’agateganyo.
NEC yatangaje ko Manirareba atatanze Lisiti y’abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.
Hakizimana Innocent we Komisiyo yagaragaje ko atujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no kuri Lisiti y’Itora y’utwo turere.
Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe harimo nimero z’ikarita ndangamuntu z’abamushyigikiye zirimo zimwe zitari zo, izindi zitabaho ndetse n’izidahuye n’amazina ari kuri lisiti yatanze.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandi ko mu basinyiye Hakizimana Innocent, hari abagaruka kuri lisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye.
Hari kandi abagaragara kuri Lisiti y’abamushyigikiye bemeza ko batamusinyiye.
Kuri Barafinda, NEC yagaragaje ko kuri Lisiti y’abashyigikiye kandidatire ye, atujuje nibura abantu 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere bazatoreramo.
Utwo turere ni Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke, Kirehe, Rubavu, Burera, Rutsiro, Bugesera Ngororero na Kayonza.
Komisiyo igaragaza ko hari aho usanga yarashyizeho amazina ariko nta nimero ndangamuntu z’abantu bamusinyiye, mu gihe hari ahashyizwe kuri lisiti hariho amazina na nimero z’indangamuntu ariko nta mikono ya banyirazo iriho.
Kuri Habimana Thomas NEC yagaragaje ko kuri Lisiti y’abashyigikiye kandidatire ye, atujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu kandi bari kuri lisiti y’uturere bazatoreramo.
Utwo turere ni Nyaruguru, Kirehe, Nyamasheke, Bugesegera, Rwamagana.
Mu Karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Rwamagana na Gatsibo yatanze nimero z’abamushyigikiye zitabaho n’izindi zidahuye n’amazina y’abamusinyiye bari kuri Lisiti.
Hari kandi abantu bemeza ko batigeze bamusinyira kandi bagaragara kuri Lisiti yatanze.
Diane Shima Rwigara we ntiyujuje ibisabwa, aho bimwe mu byo atatanze harimo icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, ahubwo akaba yaratanze kopi y’urubanza.
Mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Diane Rwigara yatanze inyandiko y’ivuko.
Kuri lisiti yatanze y’abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 kandi bari no kuri lisiti y’uturere bazatoreramo.
Utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.
Muri lisiti z’abamushyikiye mu Karere ka Huye na Gisagara, indangamuntu zabo ntizibaho, hagaragaye kandi zimwe mu nomero z’ikarita ndangamuntu zidahuye n’amazina y’abo yanditse kuri lisiti y’abamushyigikiye.
Mbanda Jean we ntiyigeze asinyisha abantu bashyigikiye kandidatire ye mu turere 27.
NEC yavuze ko atatanze lisiti y’abamushyigikiye mu turere dutatu twonyine, ari two Gasabo, Bugesera na Kicukiro.
Tanga igitekerezo