Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ally Niyonzima wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Oman, yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda yerekeza muri Rayon Sports.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo uyu musore ukina hagati mu kibuga yari yerekeje muri Oman, nyuma yo gutandukana na APR FC yari amaze amezi akinira.
Rayon Sports binyuze muri Perezida wayo Munyakazi Sadate yemeje ko yamusinyishije, akazayikinira kugeza imikino yo kwishyura ya shampiyona irangiye.
Ally Niyonzima abaye umukinnyi wa kane winjiye muri Rayon Sports mu gice cya kabiri cya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na rutahizamu Sugira Ernest wavuye muri APR FC nk’intizanyo.
Aba bakinnyi bose bemerewe gukinira iyi kipe kuva ku mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona izahuriramo na Espoir FC.
Tanga igitekerezo