Mu ijwi rikakaye, umuhanzi n’umucuranzi, Koffi Olomide, mu kiganiro yagiranye na RTNC agaruka ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nyakanga, yamaganye kutagira icyo igihugu cye gikora kikareka abantu bose bakagikoreramo icyo bashatse.
Kuri we, nta ntambara ihari; Repubulika ya Demokarasi ya Congo icyo ikora n’ugukubitwa nko gukubitwa inshyi. Ati: "Badukora ibyo bashatse, ntawe ubabuza".
Iki gihangange mu njyana ya Rumba cyo muri Congo kivuga ko byitwa intambara iyo impande zombi zihanganye zihererekanya umuriro bitandukanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikubitwa gusa.
Nyuma yibajije ku guhindura Minisitiri w’ingabo, yongeraho ko yizeye ko bitazaba umugenzo gusa.
Iyi ngingo ije mu gihe impuguke za Loni ziherutse gusohora raporo, aho muri raporo yabo nshya, zemeje ko umutwe wa M23 uhanganye na FARDC ukomeje kwagura ibice wigaruriye.
Tanga igitekerezo