Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage binyuze mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zitandukanye zirebana n’ishusho y’Igihugu kuva mu myaka 30 ishize.
Muri iki kiganiro bwo yabazwaga icyo avuga ku bavuga ko mu Rwanda nta Demokarsi ihari, yavuze ko u Rwanda rwize bihagije ntacyo rutinya kuko abanyarwanda mu mateka ya Jenoside yabaye mu gihugu cyabo bashyizwe mu byo kwangana ariko ngo mu kwibohora batangiye indi nzira yabagejeje ku majyambere atarashimishije bose.
Yavuze ko abanenga nta wababuza ari uburenganzira bwabo ariko ko bibeshya bityo kuba babivuga bitahinduka ukuri.
Ati “Twize isomo ry’aho twavuye, ntabwo wahutaza ibindimo, kandi ibyo ntekereza nibyo ntacyo dutinya.Twize kwicisha bugufi, kubaha,iyo rero bigeze ku kutatwubaha turakwirengagiza.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ari ruto ariko abaturage atari bato, bityo ko nta wabasha kubahungabanya.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ipiganwa ry’ubuyobozi mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, avuga ko uwo bahatanye ari we ubwe.Icyo bishatse kuvuga n’uko ngo mu bitekerezo bye no mu mikorere,asanga ibyo atakoze yari akwiye gukora , akwiye kuba yazabikora akanongeraho n’ibindi.
Ati” Mu bitekerezo byanjye no mu mikorere, ni ukuvuga ngo icyo ntakoze cyashobokaga mu gihe gishize, ngomba kugikora nkongeraho n’ibindi bijyanye n’ibihe bigezeho.
Tali 14 na 15 Nyakanga, nibwo hazaba amatora y’abadepite n’umukuru w’Igihugu. Hazahatana Paul Kagame watanzweho umukandida n’Umuryango RPF Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka Green Party of Rwanda ndetse n’umukandida wigenga Bwana Phillipe Mpayimana.
Tanga igitekerezo