Abaturage batuye mu mirenge ya Kaduha na Mbazi mu karere ka Nyamagabe bahinga mu gishanga cya Kibumba, barasaba Leta ubufasha bwo kubatunganyiriza iki gishanga nyuma y’uko cyangijwe n’umugezi wa Rukarara wataye inzira wanyuragamo ukahuka imirima yabo.
Mukarurangwa Beatrice wo murenge wa Kaduha uhinga muri iki gishanga, yavuze ko imirima ye myinshi yatwawe n’imyuzure hagasigara udushitu, gusa akaba afite ikibazo cyuko Rukarara yiciye ibice iyo yongeye kuzura n’ubundi ahasigaye ihatwara kuko yarifite inzira imwe ubu ikaba ifite esheshatu.
Ati: "Mpinga muri iki gishanga ariko imvura ishize ibyo yankoreye biragatsindwa n’Imana y’i Rwanda! Yantwariye imirima insigira ubushitu, ubusigaye nabwo Rukarara yicamo ibice n’iyo yuzuye na bwo buragenda, ubu ni nkaho nta murima nkigira muri iki gishanga Leta yo mubyeyi ni ukuturwanaho".
Ngamijimana André wo mu murenge wa Mbazi we avuga ko imvura yaguye mu minsi yashize yamwangirije byinshi yaba aho atuye no munkengero z’urugo rwe, byagera ku mirima ye yo mu gishanga bikaba agahinda gakabije.
Uyu muturage avuga ko imirima ye yangiritse cyane kuko Rukarara yiciyemo ibice nabyo bikuzura, bityo agasaba Leta ko yabafasha ibi bice byiciye muri Rukarara bikayoborwa neza mu nzira imwe nabo bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi y’ubuhinzi.
Ni ibishimangirwa na Nyiramana Marry nawe utuye muri aka gace wagize uti: "Akarima nshingamo utujumba Rukarara yaragatwaye akasigaye nako ukuntu yagiye ihindagura inzira igenda ihatwara, Leta yo kabyara yadutabara ikadutunganyiriza iki gishanga byumwihariko aya mazi ya Rukarara yataye inzira imwe yahoze anyuramo cyera hose tukabasha gukora tukabona ibitunga abana".
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kabayiza Lambert, yabwiye BWIZA ko igikwiye kubanza gukorwa kuri iki kibazo ari ubukangurambaga ku gushinganisha ibihingwa mu baturage, kugira ngo nihaba ibiza bajye byibuza babasha kubona imbuto bashoye.
Visi-Meya wa Nyamagabe yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bateganya kuhagera bakareba ikibazo uko giteye no gukorana n’bahanga mu gutunganya ibishanga bakazemeza uburyo iki gishanga cyatunganywamo, n’igitera kuta inzira kw’amazi ya Rukarara atuma igishanga cyuzura.
Ati: "Nk’ubuyobozi tuzabanza tugere muri ako gace turebe icyakorwa n’ibyangiritse uko bingana. Abaturage na bo barasabwa kujya bahinga basiga inkombe z’umugezi ntibasasereze imigezi, abahinga imusozi nabo bagasibura imirwanyasuri. Tuzakorana n’abahanga mu gutunganya ibishanga nibo bazemeza icyo cyiriya gishanga cyizakorerwa n’amazi yataye inzira ya Rukarara".
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
Tanga igitekerezo