Ubuyobozi bw’akagari ka Kigeme muri Nyamagabe, bumaze ibyumweru bibiri bubitse ibikoresho bya Trust Food Restaurant ideni umukozi wayo afitiye Microfinance ASA. Nyiribikoresho yagannye RIB isaba Gitifu w’akagari kubisubiza, we atsimbarara ko azabishyikiriza iyo Microfinance, kuko byatanzweho ingwate.
Ni ku Kigeme muri Centre, mu murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe. Trust Food Restaurant, ni iya Fulgence Munyaneza, wahoze ari umukozi w’ibitaro bya Kigeme, nyuma akaza kuva mu kazi akajya kuba mu karere ka Huye.
Bajeneza Aline Colombe wafashe inguzanyo mu itsinda, ni umukobwa wa Fulgence, wari n’umukozi w’iyo Resitora ya se. Mu gufata inguzanyo mu itsinda, ngo yatanze umushinga wo gukora Resitora, Microfinance ASA imusaba ingwate ijyanye n’ibyo agiye gukora.
Bwiza.com yavuganye na nyir’iyi Resitora, Munyaneza Fulgence, ivugana n’umugabo wa Bajeneza, Niyonsenga Evode. Ku ruhande rw’ubuyobozi, Gitifu w’akagari ka Kigeme, Bagambiki Jean Pierre n’umuyobozi wa Microfinance ASA, Mushumba Fred ntibahuza n’ibyo Fulgence na Niyonsenga bavuga.
Kuwa gatanu tariki ya 24 Mutarama, nibwo umugore wa Munyaneza yagiye gupakira ibikoresho bya Resitora, maze atungurwa na Gitifu w’akagari ka Kigeme, Bagambiki Jean Pierre ari kumwe n’umyobozi wa Microfinance ASA, barabimupakuruza babitwara ku biro by’akagari.
Nk’uko Munyaneza abyivugira, ibi bikoresho ngo bifite agaciro ka miliyoni eshatu. Iyi Resto yari ifite abakozi 6, barimo n’umukobwa we Bajeneza Aline Colombe wafashe inguzanyo mu itsinda.
Munyaneza Fulgence agira ati, “Nyuma yo kuva mu kazi ku bitaro bya Kigeme, umukozi wari ukuriye abandi yakoze ubukwe, mbona ko nta wundi nzabona, niyemeza kwimura ibikoresho. Nakodeseheje inzu mu karere ka Huye, ntanga ubukode bw’amezi atatu. Tariki 24 Mutarama 2020 nohereje madamu gupakira ibyo bikoresho, haza Gitifu w’akagari n’umuyobozi wa Microfinance ASA, babwira madamu ko umukozi wacu afite ideni mu itsinda. Ibikoresho barabitwaye, bimwe babijyana ku kagari, ibindi babibitsa mu yindi resitora n’ubu biri gukoreshwa. Tariki 6 Gashyantare nagiye kuri RIB bahamagara Gitifu ngo azane ibyo bikoresho, we asubiza ko azabiha Microfinance”.
Bajeneza Aline Colombe wafashe inguzanyo ni umukobwa wa Fulgence. Avuga ko yafashe inguzanyo y’ibihumbi 200 kandi yishyura neza buri wa gatanu. Ahakana yivuye inyuma ko atigeze agwatiriza ibikoresho bya se, ngo icyo yibuka uwasuye ingwate yanditse ni: intebe, akabati na Televiziyo.
Avuga ko abagize itsinda bamusabye kwishyura umwenda wose, ngo kuko bakekaga ko agiye kwimuka, akabasubiza ko amezi atandatu bavuganye atararangira.
Yunganirwa n’umugabo we Niyonsenga Evode uvuga ko bafashe inguzanyo mu Ukuboza 2019, bagatangirwa kwishyura muri Mutarama 2020. Nawe avuga ko nta bikoresho bya Resitora bagwatirije, kandi ko kugeza ubu bishyura neza buri wa gatanu nta kuraranya, ngo nk’uko amasezerano bagiranye na Banki abiteganya.
Ati,”Twafashe inguzanyo y’ ibihumbi 200 mu Ukuboza 2019, twatangiye kwishyura muri Mutarama 2020. Mu masezerano twagiranye na ASA, twishyura 12000 buri wa gatanu, tuzishyura mu mezi atandatu, buri wa gatanu turishyura ntiruraranya. Natanze icyangombwa cy’umutungo ho ingwate, yemwe ntanga n’irangamuntu yanjye; nta bikoresho bya Fulgence twigeze tugwatiriza. Natunguwe no kumva kuri Banki bampamagaye bavuga ngo tugiye kwimuka. Narababajije nti, ese ko mutwara ibikoresho by’abandi amasezerano twagiranye ntimuyafite?”
Madame Fulgence yihakanye Aline, ibikoresho byaragwatirijwe- ASA
Ari Mushumba Fred uyobora Microfinance ASA ishami rya Nyamagabe, ari na Bagambiki Jean Pierre uyobora akagari ka Kigeme, bemeza ko Bajeneza Aline Colombe ari umukobwa wa Munyaneza Fulgence; ariko ngo “umugore wa Fulgence aza gupakira ibikoresho yaramwihakanye”. Nyamara Munyaneza Fulgence we ntazuyaza kumwemera, ngo “nubwo yashatse”.
Mushumba agira ati, “Ubwo madame Fulgence yamaraga gupakira ibikoresho, abagize itsinda bahise bahamagara Gitifu batabaza, bahagarika imodoka yari ibipakiye bijyanwa ku kagari kuko ntaho bagira babibika. Abagize itsinda kandi bari bamaze iminsi bandikiye akagari ko Aline yishyura agoranye , noneho babonye agiye kwimuka barafatirana”.
Mushumba yongeraho ko hakozwe inyandiko igaragaza ibibitswe, ariko umugore wa Fulgence yanga kuyisinya hatarakurwamo ijambo “umwana wa Fulgence”, ngo kuko uwo mugore ari mukase.
Mu mikorere y’iki kigo cy’imari, ngo inguzanyo y’itsinda isabwa ingwate yimukanwa n’itimukanwa. Mushumba ati, “iyo dutanga inguzanyo dusaba ingwate ku mutungo wimukanwa no ku utimukanwa. Iyo uwagurijwe acitse intege mo hagati, dufatira ibyimukanwa; naho yakwambura burundu tukagurisha ibitimukanwa. Niko byagenze kuri Aline, yagiye mu itsinda asaba amafaranga ibihumbi 200, yereka ibikoresho itsinda, azana abishingizi babiri harimo na Niyonsenga umugabo, kandi bazana n’icyangombwa cy’ubutaka.”.
Kubwa Gitifu w’akagari, we ahakana ko atigeze afatira ibikoresho, ko yahurujwe n’itsinda ryabifashe, icyo yabakoreye ni ukibibabikira. Nawe yemeza ko Bajeneza Aline Colombe ari umukobwa wa Munyaneza Fulgence.
Gusa kugeza ubu Munyaneza Fulgence avuga yatangiye inzira zo kugana inkiko kubera ibihombo yatejwe no gufatirwa ibikoresho. Ati, “Aline nubwo ari umukobwa wanjye yari umukozi nk’abandi, ntabwo yari afite uburenganzira bwo kugwatiriza ibikoresho by’akazi. Ipatanti yabaga imanitse muri Resitora ninjye nanditseho. Ntabwo rero umwana yari kubigwatiriza atambwiye, nabo ntibagombaga kubyakira batambajije”.
Munyaneza Fulgence uvuga ko yamaze gutanga ikirego binyuze ku ikoranabuhanga, ahamya umukobwa Aline yamuhakaniye ko batatanze ibikoresho ho ingwate. Ati, “ Ubu ndi gukorera mu gihombo kubera inzu nakodeshe, imodoka nishyuye kubitwara ikagaruka ubusa, nanjye nkaba ntacyo ndi gukora, ibikoresho byanjye nabyo bikaba bikoreshwa n’utarabikodesheje”.
Karegeya Jean Baptiste
2 Ibitekerezo
Ndagijimana j.p Kuwa 12/02/20
bagiye bishyura inguzanyo z’amabanki ariko bakareka guteza ibigo by’imari ibihombo. ubwo yari abacitse rero ngo bagenzi be bagorwe bamwishyurira. Gitif ndamushyigikiye narengere inyungu z’abaturage be.
Subiza ⇾L’HUILE DE LAVAL Kuwa 29/02/20
murashoboye rwose, uwo GITIFU dukeneye abayobozi bakorera abaturage badatinya barusahurira munduru rwose
Subiza ⇾Tanga igitekerezo