Imwe mu mirima y’icyayi iri ahitwa mu ishyamba rya Kongo. yabaye nk’igihuru kubera kudasarurwa bitewe n’uko abasoromyi babaye bake.
Bamwe mu rubyiruko rukora akazi ko gusoroma icyayi mu Karere ka Nyaruguru babwiye Bwiza.com ko icyayi cyabaye cyinshi kandi amafaranga inganda zitanga ku basoromyi ari make bityo imirima badashobora kujyamo kubera ko icyayi cyakuze kikabasumba.
Icyayi kigereranywa n’ishyamba ku bwo kubura abagisoroma
N’ubwo inganda zitunganya icyayi mu Karere ka Nyaruguru ziyongereye, urubyiruko ntirwitabira ku bwinshi umurimo wo gusoroma icyayi bitewe n’uko amafaranga bahabwa akiri make cyane ugereranije n’imvune iri muri ako kazi.
Umwe muri abo basore bigeze gusoroma icyayi mu ruganda rwa Mata, Muhire Vincent, avuga ko ubu yabiretse akajya mu kazi ko gupima urwagwa.
Ati “ Amafaranga batanga ni make cyane ugereranije n’imvune ibamo. Mbere baduhaga 27 Frw ku kilo dusaruye. Ubu bongereyeho gato bagera kuri 40 Frw. Aracyari make cyane. Nahisemo gupima inzoga.”
Mukamazimpaka Maria, waretse ako kazi mu ruganda rwa Nshili, ati “ Ku munsi iyo naramukaga neza nakoreraga 800 Frw kandi nakoze amasaha 13. Amafaranga adashobora kugura ikiro kimwe cya kawunga. Ubu mpitamo guhingira umuntu ngataha saa sita, ngacyura 700 Frw.”
Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Bwana Kanyesijye Emmanuel, yemeza ko umubare w’abasoromyi uruganda rufite kugeza ubu ukiri muto n’ubwo amafaranga umusoromyi abona ku kilo yiyongereye ( yavuye kuri 27 Frw muri 2018 agera kuri 40 ubungubu).
Avuga ko bakurikije ubushobozi bw’uruganda, bakeneye nibura abasoromyi 3000. Ubu bakaba bafite abatarenga 1’200.
Icyayi gikomeje kubura abasoromyi i Nyaruguru
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gashema Janvier, yabwiye Bwiza.com ko ari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi.
Ati “ Ntabwo dufite abasoromyi bahagije. Byose bituruka ku myumvire. Hari umuntu wumva ko atasoroma icyayi ngo atere imbere. Dusaba abasoromyi b’icyayi biteje imbere kujya batanga ubuhamya.”
Bwiza.com yegereye bamwe mu basoromyi bivugwa ko biteje imbere ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa, bahishurira ibanga bakoresha.
Bagize bati “ Ntawasoroma ku munsi umwe ibilo 100. Ntibishoboka. Twe dushaka abasoromyi bafite ubukene tukabagurira icyo basaruye ku mafaranga make, ubundi ibilo byose tukabyiyandikaho. Ukwezi kwashira, tugahembwa nk’umusaruzi mwiza. Ibanga ni iryo nta rindi.”
Abasoromyi bavuga ko umusoromyi w’umuhanga atarenza ibilo 60 ku munsi. Ni ukuvuga hagati ya 1,400 na 2,400 Frw. Ukurikije ibiciro inganda ziha abasoromyi. Bavuga ko abatangizi batarenza ibilo 20.
Mu karere ka Nyagaruguru hari uruganda rwa Mata, Nshili, Kivu na UNILEVER. Icyayi gihinze ku buso busaga hagitari 6’000 (ha). Abakora akazi ko gusoroma usanga biganjemo urubyiruko rw’abana b’abakobwa, abenshi bacikije amashuri.
Domice Gasarabwe/ Bwiza.com i Nyaruguru
1 Ibitekerezo
nhhyguhdjdhd Kuwa 12/02/20
iyo ni imikorere mibi bazakore urugendo shuli kuri SORWATHE ibereke uko bafata umukozi akanoga icyayi yishimye. cg wazahanyandikire mbafashe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo