Nabii Benjamin, umugore wa Eliud Wekesa usanzwe uzwi nka Yesu wa Tongaren, arataka inzara nyuma y’uko umugabo we atawe muri yombi.Uyu mugore avuga ko umuryango we umerewe nabi bityo akaba asaba ko umugabo we yarekurwa.
Yagize ati" Kuva umugabo wanjye (Yesu Wa Tongaren) ajyanywe mu gihome, ubuzima bwarakomeye bitewe n’uko ariwe watugaburiraga.Kugeza ubu ndaboshywe simfite uko nita kubana kuko ntaho mbona nkura ibyo kubatungisha.Abana banjye inzara irenda kubica kuko ndi umukene."
Yongeyeho ko kandi umwana we w’umuhungu yasohowe mu nzu akodesha hafi y’aho yiga kuko yabuze ubwishyu.Ati"Umuhungu wanjye wiga i Kiambu,bamwirukanye mu nzu kuko adafite amafaranga yishyura, Se yafunzwe na Polisi , none nkore iki?"
Yasabye ko Perezida wa Kenya William Ruto amufasha akamukemurira ikibazo dore ko ngo abana be bose uko ari 8 ariwe ugomba kubitaho.Ikindi kandi ngo ntibakiga kuko nta bushobozi bwo kubishyurira.
Uyu mugabo we yatawe muri yombi taliki 11 Gicurasi 2023, akurikiranyweho gushaka indonke mu bayoboke be no kugumura abantu by’umwihariko abana bato aho bamwe bari baravuye mu ishuri
Tanga igitekerezo