Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Kimenyi Yves aritegura gukora ubukwe n’umukobwa bamaze umwaka wose mu munyenga w’urukundo witwa Miss Muyango Claudine wabaye na Nyampinga ubereye amafoto (Miss Photogenic) mu irushanwa rya Nyampinga w’uRwanda 2019.
Uyu mukinnyi wari umaze igihe kingana n’umwaka umwe akinira Rayon Sports yatangiye uyu mushinga w’ubukwe nyuma yaho amaze iminsi mike asingiye kuba umukinnyi wa Kiyovu sports agahabwa akayabo k’amafaranga asaga miliyoni 16 nkuko bikomeje kuvugwa hano mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ntagihindutse ubu bukwe bwaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2020. ibi ngo ni mu gihe icyorezo cyugarije isi cya Covid19 cyaba kimaze gusa nikirangira
Bwiza.com yagerageje kuvugisha Kimenyi Yves kumurongo wa Telefone ngendanwa kugirango agire icyo adutangariza kuri aya makuru dusanga ntiriho ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubije.
Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye muri Kanama 2019 babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zabo ndetse nyuma bakomeza kujya babyemerera mu bitangazamakuru bitandukanye.
Kimenyi Yves, mbere y’uko ahura na Muyango yari mu rukundo rw’icyotera hamwe n’umukobwa witwa Didy D’Or baje gushwana nyuma y’inkuru zavuzwe kuri Kimenyi Yves zivuga ko yaba yarashyize amashusho y’ubwambure bwe hanze nubwo nyuma uyu mukobwa yahakanye ko atariyo ntandaro yo gutandukana kwabo ko haribyo batumvikanagaho.
Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango
Amafoto yafashwe ku isabukuru ya Muyango Claudine
Tanga igitekerezo