
Raila Odinga yabwiye William Ruto bimwe mu bintu agomba gukora kugira ngo abe Perezida mwiza, ufitiwe icyizere n’Abanyakenya.
Inkuru y’ikinyamakuru The Citizen ivuga ko umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka rya Azimio, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yagaragaje ibintu Perezida William Ruto asabwa gukora kugira ngo ashobore kugabanya ibyo Leta itakazamo amafaranga bitabaye umuzigo ku baturage.
Odinga yatangaje ibi mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavugaga ko abayoboke bari mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya atemeranya n’icyifuzo cya Ruto cyo kuzamura imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa, cyane cyane ibikomoka kuri gaze ndetse n’ibicuruzwa by’ubwiza. Yavuze ko nta muntu wakwemera kubona ubuzima bw’igihugu bujya mu kaga kubera inyungu z’umuntu umwe gusa ngo nuko ari perezida.
Ati: “Guverinoma ntishobora kwemera niba ari umusoro cyangwa ishoramari. Nta muntu wakwiyumvisha uburyo guverinoma ihindutse umujyanama w’ishoramari ku baturage. Bari kwirengagiza ibibazo by’abaturage birimo ukuntu abakoresha batangiye kunanirwa kwishyura abakozi kubera bitewe n’imisoro basabwa na Leta yamaze kurenga ubushobozi bwabo.”
Yavuze ko Ruto nakomeza gutsimbarara ku cyemezo cye cyo kuzamura imisoro bizatuma abaturage batakariza icyizere guverinoma kandi habe icyuho gikomeye mu mubano we n’abaturage basanzwe. Ati: “Nakomeza gutsimbarara kuri iki cyemezo, bizatera igwa ry’ubukungu kandi bizatera n’imyigaragambyo mu gihugu. Ikindi, umubano w’abaturage na guverinoma uzazamo icyuho kuko bazayitakariza icyizere, bayishinja ko yababeshye.”
Ni byo byatumye Odinga agira inama William Ruto, amubwira n’ibintu akwiye gukora kugira ngo abe umuyobozi mwiza, maze ashobore kugabanya ikiguzi cy’ubuzima mu baturage.
Yagize ati: “Ntukwiye kuzamura ingengo y’imari y’igihugu, ukwiye kubaho mu bushobozi bwawe. Aho gushyiraho imisoro mishya, ahubwo ukwiye kurwanya inyerezwa ry’iyari isanzwe itangwa. Hagarika ibyo guverinoma itakazamo amafaranga atari ngombwa, nko gushyiraho imyanya y’abakuriye abanyamabanga b’abayobozi."
Odinga yakomeje asaba Ruto ati: "Gabanya abantu bagize guverinoma n’inteko ishinga amategeko. Kuraho ingendo zidakenewe zaba iz’imbere mu gihugu no hanze yacyo zikorwa n’abayobozi. Hagarika kwishyurira abaminisitiri n’abanyamabanga babo amazu babamo n’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi bidafite aho bihuriye n’akazi ka Leta. Hagarika ruswa iribwa n’abayobozi, uhagarike n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta.”
Icya nyuma Odinga yasabye Ruto kandi yashimangiye ko gikomeye ngo ni uko yareka kwishyira hejuru, maze agaca bugufi akisubiraho ku cyemezo cye cyo kuzamura imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa, hanyuma agasaba imbabazi Abanyakenya yababarije imitima, kuko ngo adarakora ibyo yabasezeranyije.
1 Ibitekerezo
Kuwa 09/06/23
Bazamufunge
Subiza ⇾Tanga igitekerezo