
Hakizimana Amani uzwi nka P Fla amaze igihe kirenga amezi atatu atigaragaza cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mu minsi ishize aho kumubona kugeza ubu bigoye bityo hakibazwa icyo arimo gukora.
Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo za kunzwe nka Ntuzankinishe, Ntibishoboka nizindi nyinshi zitandukanye, akaba yaranabaye mu insinda rya Taff Geng hamwe na Bull dog, Fire man, Green p na Jay Polly ataratabaruka, kugeza ubu abafana be bavuga ko yabuze cyane bitandukanye no hambere.
Hashize hafi umwaka uyu muraperi adasohora indirimbo ze ku giti cye ahubwo akagaragara mu zo yakoranye n’abandi barimo nka Nel Ngabo bakoranye iyitwa ’Basore’ na ’ka mbahe ibyanyu’ yakoranye na Red Ink.
P Fla yafunguwe mu mpera za 2017 nyuma yo kumara umwaka muri gereza afungiwe gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita ‘Mugo’.Gusa nyuma yo gufungurwa yagiye yagiye yigaragaza kenshi anakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ariko aza gusa n’ubuze ari nayo mpamvu hakomeje kwibazwa ibyo arimo.
Bwiza.com, yagerageje kuvugana n’uyu muraperi ariko ntibyakunda.Hari abakeka ko yaba yarasubiye mu biyobyabwenge ariko abandi bakavuga ko yaba ari mu nshingano nyinshi zirebana no kwita ku muryango.
Mu kiganiro umuraperi witwa Pilato aherutse kugirana n’umunyamakuru umwe ukorera ku muyoboro wa You Tube mu mezi hafi abiri ashize, yavuze ko aherutse gufatwa acyekwaho ibiyobyange , icyo gihe akaba yari kumwe na P Fla bajyanwa gukorerwa ibizamini ngo harebwe niba bakibikoresha ariko biza kugaragara ko ngo ntabyo bafashe.
Tanga igitekerezo