
Perezida Paul Kagame yanenze impuguke za Loni zagaragaje ko hari ubufasha Ingabo z’u Rwanda zaba zarahaye umutwe wa M23, azishinja kubogamira kuri Congo Kinshasa zigatangaza ibinyoma ku Rwanda.
Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze umwaka urenga birebana ay’ingwe, kubera amakimbirane amaze igihe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni amakimbirane yadutse nyuma y’uko imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo.
Kinshasa ishinja Kigali kuba ari yo yabyukije uriya mutwe binyuze mu kuwuha ubufasha, ibyo u Rwanda rutahwemye guhakana rwivuye inyuma.
Ibi birego cyakora byanashimangiwe na raporo ivuga ku bibazo byo muri Congo impuguke za Loni zasohoye muri Kamena uyu mwaka. Iyo raporo ishinja ingabo z’u Rwanda guha ubufasha M23, by’umwihariko igashyira mu majwi bamwe mu basirikare bakuru bazo.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique, yagaragaje ko atemeranya na ziriya mpuguke ku birego zashyize ku Rwanda.
Yagize ati: "Sinzi ibyo aba bantu bahugukiwemo, ariko reka dufate ko iri tsinda ryakoze "raporo". Ibyinshi mu byatangajwe n’izi mpuguke bihabanye n’ukuri dusanzwe tuzi. Ese mu by’ukuri ikibazo cya RDC ni M23, cyangwa ni u Rwanda? U Rwanda na M23 byombi byaba ibibazo bya RDC?"
Perezida Kagame yakomeje agira ati: "Ndabaza iki kibazo kuko muri iyi raporo, nta kintu na kimwe ku mateka y’ibibazo bya Congo kigaragaza uruhare rw’inzego za RDC [mu kugaragaza] ibyaha byakozwe na FARDC."
Perezida Kagame yavuze ko Igisirikare cya Congo kimaze imyaka irenga 20 gikora ibyaha bikirengagizwa, nyamara muri iki gihugu harimo ingabo za MONUSCO zirirwa zitakazwaho za miliyari z’amadolari ya Amerika.
Yunzemo ati: "Ese kuki tutari kuvuga ku musaruro w’ubu butumwa? Ese kubibaza nta cyo bimaze? Niba u Rwanda rushinjwa ibyo wavuze, ni iyihe mpamvu ishobora gutuma rubigiramo uruhare? Kuki izi mpuguke zibiceceka, ntizivuge ku kuba FDLR imaze muri aka karere iyi myaka yose, [ntizivuge] ku kibazo iteje u Rwanda na RDC ubwayo?"
Perezida Kagame yavuze ko ibirenze ibi Guverinoma ya Congo ijya ihuriza hamwe abantu bavuga ko barwanya u Rwanda, bashaka guhirika guverinoma y’u Rwanda; bikarangira Perezida Tshisekedi anabakiriye ku mugaragaro.
Yavuze ko birangira ziriya mpuguke zihisemo kuruca zikarumira, ahubwo zigahitamo kwenyegeza ibirego bishyira u Rwanda mu majwi birimo n’iby’uko rwaba rufasha M23.
Ku bwa Perezida Kagame, ngo ibi ni ukwirengagiza umuzi nyawo y’ikibazo cyugarije Congo.
Yavuze ko birangira byose babyegetse ku Rwanda, gusa yibutsa ko "u Rwanda si bo rukesha kubaho."
Tanga igitekerezo