
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed.
Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho bitabiriye inama ihuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika.
Abiy yemeje ko yahuye na Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Yavuze ko kimwe n’abarimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania bahuye, we na Perezida Kagame bahuye baganira ku "gushimangira ubufatanye."
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru yakiriye ubutumwa yamwoherereje.
Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyikirijwe na Ambasaderi Girma Birru Geda yakiriye muri Village Urugwiro.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari benshi bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.
Tanga igitekerezo