
Pasiteri akaba n’umunyamuziki muri Uganda, Wilson Bugembe yatakambiye umuhanzi Alien Skin ngo ababarire Pius Mayanja uzwi nka Pallaso nyuma y’uko uherutse kumukubita.
Bugembe asabiye imbabazi Pallaso nyuma y’uko nawe yari aherutse kuzisaba avuga ko ibyamubayeho atazabyongera.Amakimbirane ahanini yatangiye uyu muhanzi ubwo yashinjaga Alien Skin kubangamira igitaramo yarimo ategura.
Nyuma yaho Pallaso yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye imbabazi abafana avuga ko ibyabaye ari umujinya wabimukoresheje ariko kandi akisegura avuga ko Atari akwiye kubikora.
Mu gihe gito ibi bibaye rero, umuvugabutumwa akaba n’umuririmbyi mu muziki waririmbiwe Imana, yasabye Alien Skin kubabarira Pallaso kuko yemeye no guca bugufi akemera ko ibyo yakoze atari byiza.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ukizamuka Alien Skin yari yavuze ko mu mutima we atiyumvamo kubabarira Pallaso ahubwo ahigira kuzaburizamo igitaramo arimo gutegura mu minsi iri imbere nk’igihano.
Bugembe ati” Ndasaba ko Alien Skin yababarira Pallaso.Amahoro ni aganze."Avuze ibi nyuma y’uko ngo uyu muhanzi yari yamusabye kumusengera.
Mu mashusho yari yasakaye icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Pallaso akubita ibipfunsi n’inshyi uyu musore yashinjaga agasuzuguro.
Pallaso yavugaga ko uyu musore ukunzwe mu ndirimbo ‘Sitya Danger’ agomba kumwuhaba akareka gukinira mu bikorwa bye birimo igitaramo Love Fest Concert kizaba ku wa 9 Kamena 2023 kuri Lugogo Cricket Oval.
Kugeza ubu byari bitaramenyekana niba bariyunze cyangwa niba bakomeje gushyidika.
Tanga igitekerezo