
Umugabo witwa Patrick Brown ubarizwa muri Leta ya Louisiana mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika,yarekuwe n’urukiko kuri kuri uyu wa mbere taliki 8 Gicurasi 2023, nyuma y’uko agizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu.
Uyu mugabo w’imyaka 49, ngo yasohotse muri Gereza nyuma yo kumaramo imyaka 29 aho yari yarakatiwe gufungwa burundu uhereye mu mwaka wa 1994 akurikiranyweho icyaha cyo gufata kungufu umwana w’imyaka 6 yasanganye umugore yashatse(Step daughter).
Nyiri ukuvugwaho gufatwa ku ngufu, yaje kujya ku rukiko avuga ko ufunzwe arengana ko atariwe wamufashe ku ngufu ahubwo byakozwe n’undi wo mu muryango, ariko ngo ubutabera buramwirengagiza ntibwakomeza kubikurikrana kugeza ubwo amazemo imyaka hafi 30.
The Guardian itangaza ko uwo mwana yagiye yandikira urukiko amabaruwa arenga 100 ngo rurekure Patrick ariko ngo akabona aramugarukiye, niko kubibwira umujyanama we mu byimitekerereze, amugira inama yo kudacika intege.
Yakomeje kujya yegera abashinjacyaha, ababwira ko atazacogora n’aho yatangira kuva amaraso mu mazuru.Yagaragaje ko ubushinjacyaha uko bwakomezaga kubeshya arinako byamugiragaho ingaruka.
Bimwe mu bimenyetso byashingiweho Patrick arekurwa, ibizamini byagaragaje ko uwakorewe ihohoterwa yandujwe imitezi, mu gihe uyu mugabo we yari muzima. Nyuma yibyo bizamini byafashwe uwahohotewe yasabwe ko yandika ko Patrick Brown atariwe wamusambanyije ahubwo ko byakozwe n’undi wo mu muryango wabo.
Brown akimara kugirwa umwere umucamanza yategetse ko arekurwa kandi agahanagurwaho ibyaha.
Tanga igitekerezo