Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku ngingo zitandukanye ziganjemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho yagarutse ku cyizere Umuryango ’RPF’ Inkotanyi n’Ingabo za RPA mu gutsinda urugamba bari bahanganyemo n’ingabo za Leta ya Perezida Habyarimana.
Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari wa Byumba hamwe mu hasigasiye amateka yo kubohora igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje ko urugamba rwo kubohora Igihugu rutari rworoshye nk’uko babitekerezaga ku ikubitiro ariko kuko bari bafite impamvu barwanira babigezeho baratsinda u Rwanda rurongera ruba nyabagendwa.
Ati “Kuva mu ntangiriro ubwo urugamba [rwo kubohora Igihugu] rwatangiraga, twumvaga uburemere bw’ibyo tugomba kwikorera mu gukora ibyo tugomba gukora no kugera ku byo twatekerezaga. Byaje no gukomera kurushaho uko twabitekerezaga ariko twari duhari kandi twagombaga guhangana na byo uko byari bimeze.’"
Perezida Kagame yavuze ko nta kintu cyari gihari cyabemezaga ko bari butsinde kirenze umutima wabemezaga ko bagomba gutsinda kuko barwaniraga ukuri.
Ati "Ntawari ufite icyizere ngo ibintu bikwiye kugenda bitya.Na bimwe uko abantu babitekerezaga cyangwa babyifuzaga bigomba kugenda siko byagenze."
Guhangana n’ikibazo nibyo byabaye inzira yo gukoresha umutima n’ubwenge bwo guhangana n’umwanzi kugirango FPR itsinde urugamba. Umukuru w’Igihugu yavuze ko bijyanye n’uko nta bushobozi bari bafite, ngo nta kintu cyabemezaga ko icyo barwanira bazakigeraho uretse kuba bari bafite uwo mutima wo kurwanira ukuri.
Muri iki kiganiro kandi, Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gufata ku Mulindi wa Byumba, FPR yari ifite ibyicaro mu Bubiligi, Kampala n’ahandi hatandukanye.Ubwo hafatwaga aka gace bashoboye guhuriza hamwe RPA na RPF, hahinduka icyicaro gikuru.
Perezida Kagame ashingiye ku miterere y’urugamba rwo kwibohora, yagaragaje ko na Leta yariho yumvaga byoroshye kurutsinda.
Tanga igitekerezo