Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira kandidatire y’umunya-Kenya Raila Odinga uri mu biyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko azashyigikira kandidatire ye ubwo yaganiraga na Televiziyo ya NTV yo muri Kenya.
Ati: "Raila ndamwubaha, nzi intambara yarwanye".
Perezida Kagame by’umwihariko yagaragaje ko Raila Odinga yakoze akazi gakomeye, ubwo hagati ya 2018 na 2023 yari intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ishinzwe iterambere n’ibikorwa remezo.
Ati: "Yakoze akazi keza muri ibyo, kandi yari abisobanukiwe neza. Tuzamushyigikira, kandi ndamwifuriza ibyiza. Si ukumushyigikira gusa, ahubwo naba ari na hariya [muri AU] tuzamuha ubufasha kugira ngo Afurika igere ku ntego zayo."
Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga, nyuma y’iminsi mike yakiriye i Kigali uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013.
Ku wa 8 Werurwe ni bwo Odinga yagiriye uruzinduko i Kigali, yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu icyo gihe byatangaje ko bombi baganiriye "ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu akarere ndetse n’umugabane".
Biteganyijwe ko muri Gashyantare umwaka utaha ari bwo hazatorwa Perezida mushya wa Komisiyo ya AU ugomba gusimbura umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat uri kuri uriya mwanya kuva muri 2017.
Perezida wa Komisiyo ya AU atorerwa mu nteko rusange y’uyu muryango.
Usibye Perezida Kagame wemeje ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga, mu mpera z’ukwezi gushize uyu munyapolitiki w’imyaka 78 y’amavuko yatangaje ko ba Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na bo bamwemereye kuzamushyigikira.
Odinga kandi yanahawe iryo sezerano na ba Perezida William Ruto wa Kenya cyo kimwe na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Usibye uyu munya-Kenya, undi watangaje ko aziyamamariza uriya mwanya ni Fawzia Yusuf Adam wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia.
Mu Adam yaba atowe, yaba umugore wa kabiri uyoboye Komisiyo ya AU nyuma y’umunya-Afurika y’Epfo Nkosazana Dlamini-Zuma.
Tanga igitekerezo