Kiliziya Gatulika ihagarariwe n’Inama nkuru y’Abepisikopi mu gihugu cy’u Burundi (CECAB) ivuga ko amatora ya Perezida aheruka yaranzwe n’inenge zirimo iyibwa ry’amajwi zituma ibyayavuyemo bidashobora kwizerwa ngo bifatwe nk’ukuri.
Iyi nama ibi yabigaragaje mu itangazo yaraye isohoye ejo ku wa 26 Gicurasi 2020 aho aba bepisikopi b’i Burundi bavuga ko bohereje indorerezi 2,716 mu makomine yose, zikagenda kuri buri hantu hari gutorerwa zigenzura buri cyumba cy’itora.
Nyuma y’uko CENI itangaje Gen. Evariste Ndayishimiye w’ishyaka rya CNDD-FDD nk’uwatsinze amatora by’agateganyo ku bwiganze bw’amajwi 68.72 %,Agathon Rwasa wa CNL yahise atangaza ko atemera ibivuye mu matora ku majwi 24.19 % yamushyiraga ku mwanya wa kabiri.
Mu itangazo Kiliziya Gaturika yashyize hanze, ishima uburyo amatora yabaye mu mutuzo ariko ikagaruka ku ihonyangwa ry’uburenganzira no kwishyira ukizana kw’abarwanashyaka n’abatora muri rusange ndetse no kudafata kimwe abakandida nk’uko raporo zagiye zibigaragaza.Itangazo riragira riti"Igitsure cyatewe bamwe mu baserukiye abakandida bahatirwa gutera igikumwe ku mpapuro z’ibyegeranyo by’ibyavuye mu matora mbere y’uko babara amajwi"
Itangazo rikomeza rigaruka ku masanduku amwe n’amwe yashyizwemo amakarita y’amajwi arenze umubare w’abatoye,abatoreye abantu bapfuye ndetse n’impunzi zitabarizwa mu Burundi.Hari abantu kandi wasanga bafite amakarita yo gutorera abandi menshi kandi ibyo nabyo bitemewe.
Mu byumba bimwe na bimwe by’itora hagiye hagaragara abantu batoye inshuro zirenze imwe,zimwe mu ndorerezi zarirukanwe ubwo igihe cyo kubara amajwi cyageraga,bamwe mu batora bakorewe iterabwoba baterwa n’igitsure na bamwe mu bategetsi bakanabaherekeza no mu bwiherero.
Iri tangazo rikomeza rigaruka no ku bantu batabyemerewe n’amategeko bagiye bagaragara binjira mu byumba bibarurirwamo amajwi ndetse hakaba harabayeho no gutora mu buryo bw’ibanga bitubahirije amategeko.
Hari kandi bamwe mu bahagarariye amatora bagiye bakwa impapuro zibaha uburenganzira bwo guhagararira amatora banakwa n’amaterefone yabo mu buryo bw’igitugu.
Ibi byose bikubiye muri iri tangazo ni byo aba bepisikopi bashingiraho bemeza ko amatora yo kuwa 20 Gicuransi 2020 yaranzwe no kubogama ndetse no gukoresha amayeri mu kwiba amajwi.
Aba bepisikopi bavuga ko na nyuma y’amatora abagaragaje ko batanyuzwe n’ibyayavuyemo n’abasanzwe bazwi ko ari abarwanashyaka b’ishyaka ritishimiye ibyavuye mu matora bagenda bakurikiranwa bagatotezwa,ikintu basaba ko cyahagaraga.
Aba bepisikopi kandi bagira inama uruhande rwaba rutanyuzwe n’uko imibare y’amajwi yatangajwe ko habaho kwisunga inzira y’inkiko bagashaka ubutabera aho kugumura abaturage no kwiroha mu mihanda.
Uyu munsi ni wo wa nyuma mu gihe amategeko agenera Agathon Rwasa wifuje gutanga ikirego ku byavuye mu matora,mu gihe urukiko rwashyiriweho kubahiriza Itegeko Nshinga ruteganya gutangaza ibyavuye mu matora bidahinduka kuwa 04 Kamena 2020.
4 Ibitekerezo
kamenyi Kuwa 27/05/20
Le Chien aboie et la Caravane passe !
Subiza ⇾Anicet Kuwa 27/05/20
Ahaaa jyendabona abarundi bakwiye kwicecekera kko I yabo bihora arintambara kd abobihaye Imana bakwigiriye muri gahunda zakirizia,
Subiza ⇾dusabimana Kuwa 27/05/20
Ariko uyu musenyeri arimo gukora umurimo Yesu yasize abujije abakristu nyabo.Yababujije kwivanga muli politike.Ibi ntaho bitaniye na ba Basenyeri bo muli DRC baherutse gutangaza ko Fayulu ariwe watsinze amatora.Yesu n’Abigishwa be,nta na rimwe bivangaga muli politike. N’uyu munsi rero,abakristu nyakuri ntibivanga muli politike.Yesu yasize abasabye kumwigana bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana kugeza igihe azagarukira.Mu byukuri,Yesu yavuze ko abakristu nyakuri bazaba bake cyane,kubera ko iyo nzira iruhije kandi abayinyuramo yavuze ko bazatotezwa,kubera ko atari abisi.Bisobanura ko bativanga mu byisi.
Subiza ⇾Kuwa 27/05/20
Iyo baruwa abepisikopi banditse iri hehe?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo