Perezida Hage Geingob yongeye gushimangira icyemezo cya Guverinoma ya Namibia cyo kutazohereza ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa SADC.
Mu cyumweru gishize, SADC na Guverinoma ya Kinshasa bashyize umukono ku masezerano i Kinshasa yo kohereza ingabo zizafasha guhashya icyorezo cy’imitwe yitwaje intwaro, harimo n’inyeshyamba za M23, mu burasirazuba bw’igihugu.
Icyemezo cyo kohereza ingabo za SADC cyagezweho mu nama yabereye i Windhoek muri Gicurasi 2023.
Ati: “Ikibazo cya DRC kiracyagaragara. DRC irahinduka kuva ku kugira aba bafatanyabikorwa; Afurika y’Iburasirazuba ubu yasabwe kugenda, none SADC igomba kwinjira. Navuze ko tutazohereza ingabo; ntabwo dufite uburyo bwo kubikora. Ariko Afurika y’Epfo na bo bemeye kohereza izo ngabo, ”ibi bikaba byavuzwe na Geingob ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu kiganiro gisoza umwaka kuwa Mbere.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya namibia (NAMPA), yakomeje agira ati: “Abazatanga ingabo biteguye kubikora, ariko twiyemeje gutera inkunga y’amafaranga aho dushoboye”.
Igihe Perezida Geingob yari umuyobozi wa SADC, yavuze ko yagiranye inama n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ku kibazo cy’uburasirazuba bwa DRC.
Geingob yagize ati: "Nk’umwe mu bagize Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe, kandi nk’umuyobozi wa SADC, nitabiriye inama y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano kugira ngo amakimbirane arangire muri DRC."
Biravugwa ko ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, biteganijwe ko zizava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mbere y’uko ingabo za SADC zihagera.
Ingabo z’akarere zoherejwe mu mpera z’umwaka ushize kugirango zihagarare hagati y’abarwana mu gihe hashakwa igisubizo mu nzira ya dipolomasi.
Tanga igitekerezo