
Ikipe y’Igihugu ya Portugal yaraye inyagiye iya Luxembourg ibitego 9-0, iyandikiraho amateka yo kuba ikipe ya mbere inyagiye ibitego byinshi.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu itsinda J wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi (Euro) cya 2024.
Portugal n’ubwo yari idafite Kapiteni wayo Cristiano Ronaldo, yihariye cyane uriya mukino wabereye kuri Estadio Algarve, dore ko igice cya mbere cyawo cyarangiye iri imbere n’ibitego 4-0.
Muri uyu mukino Bruno Fernandez usanzwe akinira Manchester United yatanze imipira itatu yavuyemo ibitego, anatsinda igitego cyabanjirije icy’agashinguracumu.
Umunota wa 12 w’umukino wari uhagije ngo Gonçalo Inacio afungure amazamu, mbere y’uko Gonçalo Ramos usanzwe akinira Paris Saint-Germain yongeramo ibindi bitego bibiri.
Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira Inacio wari uhawe umupira mwiza na Bruno Fernandez yatsinze igitego cya kane n’umutwe, bituma la Celeção bajya kuruhuka bari imbere n’ibitego 4-0.
Iyi kipe y’umutoza Roberto Martinez ntiyigeze irekura mu gice cya kabiri cy’umukino, kuko yagarutse yariye amavubi.
Diogo Jota ukinira Liverpool yo mu Bwongereza yatsindiye Portugal igitego cya gatanu ku munota wa 57, ku mupira yari acomekewe na Fernandez.
Ricardo Horta yatsinze igitego cya gatandatu ku munota wa 67 w’umukino, mbere y’uko Jota atsinda icya karindwi nyuma y’iminota 10.
Byari mbere y’uko Fernandez na João Felix wari winjiye mu kibuga asimbura batera Luxembourg umusumari wa nyuma, ku munota wa 83 n’uwa 87.
Gutsinda uyu mukino byafashije Portugal itaratsindwa umukino n’umwe w’itsinda gukomeza kuriyobora n’amanota 18, ikarusha Slovakia iyikurikiye amanota atanu.
Luxembourg nyuma yo kunyagirwa yahise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 10, imbere ya Bosnia and Herzegovina, Iceland na Liechtenstein ziyikurikiye.
Tanga igitekerezo