
Umunyamategeko akaba n’impuguke muri politiki ukomoka muri Kenya, Prof. Patrick Loch Otieno (P.L.O) Lumumba arahamya ko abayobozi babi benshi bo mu bihugu bya Afurika badindije ubuhinzi n’uburezi.
Prof. Lumumba yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umusore wamamaye ku rubuga rwa YouTube witwa Wode Maya, ubwo bahuriraga mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe.
Uyu munyamategeko utumirwa kenshi mu biganiro by’ukwigenga kwa Afurika yavuze ko uyu mugabane ufite abayobozi bavanze, barimo abeza n’abandi babi batawukunda, atanga urugero ku bashyirwa kuri iyi myanya n’abo basezeranyije ko bazagira ibyo babaha.
Yagize ati: “Hari abayobozi beza bafite ku mutima uyu mugabane, ariko ibyago hari na bake bari kure yabyo. Iyo tuvuga ku miyoborere, tuba tuvuga ku banyapolitiki, tuba tuvuga ku banyapolitiki byitwa ko ‘batowe’ mu bihugu byinshi. Aba ni bayobozi bajya ku myanya, bafite isezerano bagomba gusohoza.”
Prof Lumumba yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu tubona ubuhinzi bwacu budahagaze neza, uburezi n’inzego z’ubuzima zacu bihagaze nabi ariko mu bihugu bimwe, aho ubuyobozi buhamye, wabona uburyo ibintu biri kuba mu buryo bunoze.”
Mu bihugu bike biyobowe neza muri Afurika, yatanze urugero rwa Tanzania, u Rwanda na Botswana. Ati: “Akazi keza kari kuhakorerwa. Turashaka Afurika ikora, Afurika aho abantu bajya mu biro kubera ko bashaka gukora, atari ugukorerwa.”
Mu gihe Prof. Lumumba avuga ko hari abayobozi bo muri Afurika “bitwa ko batowe”, yabajijwe niba yizera niba amatora yo kuri uyu mugabane anyura mu mucyo, asubiza ati: “Ni hake cyane. Ahenshi muri Afurika ibintu birahimbwa.”
Arahamya ko kimwe mu bihamya bifatika bigaragaza ko amatora yo muri Afurika adaca mu mucyo ari uruhererekane rw’ihirikwa ry’ubutegetsi riri kuba mu bihugu byinshi. Kuri we, riba kubera ko abayobozi badakora neza inshingano, kandi ngo biragoranye ko ryakumirwa mu gihe impamvu zaryo zumvikana.
Tanga igitekerezo