Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yategetse ko Igisirikare cy’igihugu cye cyongerwamo abasirikare bashya 170,000; mu gihe iki gihugu gikomeje intambara na Ukraine.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza ni bwo Perezida Putin yaciye ririya teka ryasohowe n’ibiro bye, mbere yo gutangira guhita rishyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’iri teka bisobanuye ko u Burusiya bugomba kugira ingabo 2, 209,130; zirimo abasirikare 1 320 000 n’inkeragutabara zirenga 900,000.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu itangazo yasohoye yasobanuye ko kongerera ubushobozi igisirikare cy’iki gihugu byatewe no kuba hari impungenge nyinshi z’uko umutekano wacyo ushobora guhungabanywa bitewe n’igikorwa cyihariye cya gisirikare ingabo z’u Burusiya zirimo muri Ukraine.
Iyi Minisiteri yavuze ko impungenge ifite izishingira ku kuba NATO (Umuryango w’ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique) ikomeje gusuganyiriza ingabo zayo hafi y’inkike z’u Burusiya, ikindi ikaba ikomeje kuhohereza za système zishinzwe gupfubya ibitero byo mu kirere ndetse n’intwaro ziremereye.
Igisirikare cy’u Burusiya kivuga ko kongera umubare w’Ingabo zabwo ari "igisubizo gikwiye ku bikorwa bibi bya NATO."
Biteganyijwe ko umubare w’Ingabo z’u Burusiya ugiye gutangira kongerwa gake gake.
Ni ku ncuro ya kabiri kuva muri 2018 u Burusiya bugiye kwinjiza mu ngabo zabwo umubare w’abasirikare benshi ku kigero kingana kuriya.
Ubwaherukaga ni muri Kanama 2022 ubwo Perezida Vladimir Putin yategekaga ko hashakwa abasirikare bashya 137,000, ibyatumye umubare w’Ingabo z’u Burusiya usatira hafi miliyoni 2.
Tanga igitekerezo