Igisirikare cy’u Rwanda cyafunguriye amarembo Abanyarwanda bose bifuza kukinjiramo ku rwego rw’abasirikare bato, aho kwiyandikisha ku turere no mu mirenge byatangiye kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Ukuboza bikazarangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2023.
Abahamagawe ni abasore n’inkumi b’Abanyarwanda, bari hagati y’imyaka 18 na 25, bafite ubuzima bwiza, batigeze bahamwa n’icyaha kandi badakurikiranweho ibyaha, kuba batarirukanwe burundu mu kazi ka leta usibye uwakorewe ihanagurabusembwa, kuba batagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba leta, kuba indakemwa mu mico no mu myifatire, kuba bafite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda no kuba bararangije byibuze amashuri 3 yisumbuye kuzamura.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo