Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Muhazi United, Richard Ndayishimiye.
Richard yamaze gusinyira Murera amasezerano y’imyaka 2 aho yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe kubaha ibyishimo.
Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri shampiyona y’u Rwanda aho yakiniraga Muhazi United.
Richard yasinyishijwe nyuma y’uko atsinze igeragezwa yajemo muri Rayon Sports abyisabiye.
Uyu mukinnyi ka yifashishijwe ku mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Kamena aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Muri uyu mukino Richard yawitwayemo neza biza kurangira aba-Rayon bamushimye kugeza no ku buyobozi bw’ikipe bwahise bumusinyisha.
Akimara gusinya yagize ati: "Nishimiye kuza muri Rayon Sports. Buri mukinnyi wese aba arota gukinira ikipe ikomeye nk’iyi muri iki gihugu. Intego ni uguha ibyishimo abafana mu mwaka w’imikino ugiye kuza."
Richard Ndayishimiye yanyuze mu makipe agiye atandukanye arimo Tel Aviv-Yafo FC mu cyiciro cya kabiri i Burundi na Dynamic FC mu cyiciro cya mbere i Burundi mbere y’uko aza muri Muhazi United, yamaze gusinyira Rayon Sports aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 15.
Tanga igitekerezo