Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, yerekanye abakinnyi 26 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23.
Ni igikorwa cyabereye mu birori by’umunsi mukuru wahariwe iyi kipe ’Rayon Sports Day’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abakinnyi iyi kipe yeretse abafana bayo ndetse bakanahabwa na num�ro bazajya bambara, barangajwe imbere na myugariro Rwatubyaye Abdul werekanwe ku mugaragaro nka Kapiteni mushya w’iyi kipe nyuma yo gusimbura Kevin Muhire.
Barimo kandi abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije muri iyi mpeshyi barangajwe imbere na Boubacar Traor�, Paul Were, Mbirizi Christian n’abandi.
Urutonde rw’abakinnyi 26 Rayon Sports izifashisha mu mwaka utaha w’imikino
Abanyezamu: Hakizana Adolphe (22), Hategekimana Bonheur (1) na Twgirayezu Amani (28).
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdu (4) Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Muvandimwe JVM (12), Mucyo Didier Junior (14), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Mitima Isaac (23) na Ndizeye Samuel (25).
Abakina Hagati: Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11), Mugisha Fran�ois ’Master’ (15), Nkurunziza F�licien (26), Iraguha Hadji (29), Tuyisenge Ars�ne (19), Iradukunda Pascal (24) na Raphael Osaluwe (7).
Ba Rutahizamu: Ndekw� Bavakure F�lix (17), Musa Esenu (20), Onana Essomba Willy (10), Mbirizi Eric (66), Rudasingwa Prince (27), Paul Were (9) na Traor� Boubacar.
Tanga igitekerezo