Rurangiranwa Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil nka Ronaldinho Gaucho, ategerejwe mu Rwanda.
Uyu munyabigwi azaza mu Rwanda muri Nzeri 2024, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago.
Dinho yemeje ko azaza i Kigali binyuze mu mashusho yamamaza ririya rushanwa yashyize hanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Muri aya mashusho yumvikana avuga ko "uyu ni Ronaldinho, tuzahurire mu Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho [muri ruhago]."
U Rwanda ruzakira ririya rushanwa hagati y’itariki ya 01 n’iya 10 Nzeri 2024, rikazabera muri Stade Amahoro nshya.
Usibye Ronaldinho wemeje ko azaryitabira, byitezwe ko rizanagaragaramo ibindi bihangange byakanyujijeho muri ruhago.
Aba barimo Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edm� lson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gatete, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.
1 Ibitekerezo
manzi Kuwa 01/12/23
Imana izamfashe iyi ticket nzayikatisha kumafaranga ashoboka singira ikipe mfana yewe sinkunda numupira ariko uyumugabo mubona nkigitangaza uburyo akata (amacenga ye)ntabirebeye kigali nahomba cyaneeee numwana tuzajyana pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo