Bamwe mu baturage batishoboye bageze mu zabukuru bo mu Mudugudu w’Impala mu Kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi, ho mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bamaze imyaka 7 bategereje inkunga y’ingoboka ariko amaso yaheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko bamaze iyi myaka bashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka ndetse bagategekwa gufunguza amakonti muri SACCO bakaba barabikoze, ariko bakaba barayategereje amaso agahera mu kirere nka ya mabati.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi bwo buvuga ko aya makuru butari buyazi ariko bugiye kuyakurikirana.
Umwe muri aba baturage agira ati: “Ikibazo dufite abantu b’abasaza n’abakecuru nta mafaranga baduhaye y’ubukure kandi perezida yarayaduhaye.”
Undi nawe ati: “Bari baranyanditse mu mudugudu, ndetse njya no kubaza ko banyanditse bagomba kumpa inkunga y’ingoboka. Bukeye baratubwira ngo tugende kureba kuri mashine ko turimo. Ndagenda nsanga turimo. Ubwo rero none ubungubu, ndaho gutya, nta muntu tubana ngira, mba mu rugo njyenyine, n’akarima mfite ngahingirwa n’abakozi b’Imana”
Bamwe muri aba bavuga ko babayeho nabi nta bushobozi bafite ndetse n’udusambu bari bafite bagiye batugurisha kubera indwara .
“Twishobora se twari dufite iki? Ko nta bagabo tugira, n’udusambu twacu tukaba twaragurishije kubera indwara ziduhoraho za buri gihe buri gihe,” uyu ni undi mukecuru wavuganye na RadioTv1.
Bavuga ko iyo nkunga batayihawe mu gihe bari barasabwe no gufunguza konti muri Koperative Sacco Umurenge yagombaga kujya inyuzwamo iyi nkunga.
Bati: “kandi twarafunguje n’amakonti. Baratubwiye ngo tuyafunguze bayaduhe tukayabura. Hashize nk’imyaka irindwi. Iyo tubajije batubwira ko amafaranga yacu ataraza.”
Undi nawe akomeza agira ati: “Twafunguje konti…hashize nk’imyaka irindwi, ariko na mukecuru nawe yari yarayifunguje , ariko aherutse kwitaba Imana mu kwa kane, nawe ayo mafaranga akiyabaza.”
Undi we avuga ko yigeze no guhabwa iyo nkunga rimwe ariko yasubirayo bakamubwira ko atakirimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal , avuga ko iki kibazo ari amakuru mashya kuri we, ariko agasaba abagifite kwegera ubuyobozi bakagishakira igisubizo.
Yagize ati: “Ayo makuru ko ari mashyashya kuri njyewe se! No mu minsi ishize duherutse kuvugurura urutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka, icyo kibazo ntacyo twigeze twumva ngo tumenye wenda niba ari bo twaheraho,”
Yakomeje agira ati: “Babwiwe n’umurenge gufunguza konti? Kuko kujya mu nkunga y’ingoboka ni ibintu biri ‘automatique’ nta n’ubwo ari n’umurenge ubigena cyangwa runaka.”
Avuga ko iyo amakuru yo mu byiciro by’ubudehe agiye agahura n’imyaka y’uwo mugenerwabikorwa hahita hagaragara urutonde rw’abakwiye iyo nkunga y’ingoboka cyangwa abashobora gutoranywamo abazayihabwa.
Ati: “Nabasaba njye ko bagera ku murenge tukabafasha kureba ikibazo kirimo umwe ku wundi.”
Si ubwa mbere hirya no hino mu gihugu abahabwa inkunga y’ingoboka bijujutira ko badahabwa iyi nkunga nk’abandi, aho rimwe na rimwe banavuga ko mu kuyitanga habamo ruswa n’ikimenyane
Tanga igitekerezo