Umuyobozi mu Mudugudu wa Nyamirembe, Akagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo aracyekwaho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’uruhinja rwatoraguwe mu cyumweru gishize ruri mu isakoshi aho rwari rwajugunywe ku mugezi wa Nyakabingo.
Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano na RIB bajya gusaka mu rugo rw’uwitwa Athanase wari umuyobozi w’Isibo, gusa uru rwego rw’Ubugenzacyaha rukaba ruvuga ko uyu mugabo rutaramuta muri yombi n’ubwo abaturage bo bavuga ko hari amakuru bumvise ko yaba yaracakiriwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.
BWIZA TV yari ihakubereye neza neza ku irembo kwa Athanase ucyekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uru ruhinja. REBA VIDEO
Isangize abandi
Tanga igitekerezo