Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi hamwe n’abahinzi b’urutoki bahangayikishijwe no kuba uruganda rwakoraga inzoga mu bitoki rwarahagaritse imirimo.
Aba bahinzi b’urutoki bavuga ko uru ruganda rumaze hafi amezi 10 ruhagaritse imirimo yo gutunganya ibitoki, ngo bikaba byarabateye igihombo kuko batakibona aho bajyana umusaruro wabo. Basaba ko ababishinzwe babafasha uru ruganda rukongera gukora.
Umuhinzi umwe yabwiye umunyamakuru wa RBA ati: “Ubu dufite igihombo gikomeye kubera ko ibitoki byacu byera ntibibone isoko rihagije. Rero byadufasha cyane uru ruganda rwongeye gukora.”
Undi ati: “Ubu ngubu ibiciro by’ibitoki byahise bisubira hasi, kuko nk’ubu igitoki kimwe nkigurisha amafaranga atarenze ibihumbi 2, mu gihe uruganda rugikora nakigurishaga amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 5. Urumva ko rero ubu ari igihombo, byanshimisha rwongeye kujya rukora.”
Umwe mu bayobozi mu murenge wa Nkungu yavuze ko na bo bahangayikishijwe n’ikibazo abaturage bafite bitewe n’uko batari kugurirwa umusaruro. Ikindi ngo uru ruganda rwabafashaga mu bukangurambaga bwo kwita ku rutoki barwanya ibyonnyi byarwo birimo na kirabiranya.
Ati: “Ubu nyine bafite igihombo kuko batari kugurirwa,kandi natwe nk’ubuyobozi biraduhangayikishije, kuko igihombo cy’abaturage ari n’igihombo cyacu nk’ubuyobozi.Uru ruganda rwadufashaga no mu bukangurambaga bwo gushishikariza baturage kwita ku gihingwa cy’urutoki,no kubigisha uburyo bwo kurwanya ibyonnyi byarwo ndetse n’indwara cyane cyane indwara ya Kirabiranya.”
Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko impamvu bwahagaritse gukora ari uko bwagiye busiragizwa cyane mu kubona ibyangombwa byo gukora.
Nkurunziza Jerome waruyoboraga avuga ko ubushobozi bwose bari bafite bwashiriye mu kwiruka inyuma y’ibyangombwa, ngo nibabona ubundi bushobozi bazasubukura imirimo.
Ati: “Twatangiye dushaka ibyangombwa bya RSB, nyuma yo kubibona dukora nk’amezi 6, hahita haza na FDA nayo idusaba ibyangombwa, nyuma dukora igihe gito, hanyuma badusaba guhindura ibikoresho twifashishaga mu ruganda,ari nabyo ahanini byaduhenze cyane, turacyarimo dushakisha ubushobozi, nibuboneka tuzongera dukore.”
Mu rugendo abadepite bagiriye muri akarere, bijeje aba baturage ko uru ruganda ruzongera gukora kuko ngo kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere buri kuganira na rwiyemezamirimo.
Yanditswe na Byungura Cesar
Tanga igitekerezo