Se w’umurapeli Ish Kevin, Semana Genese yavuze ku muhungu we uherutse kuvugwaho gusangira ibyibano n’abasore babaga babyibye mu bihe bitandukanye.
Mu minsi yashize nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore bafashwe bashinjwa ubujura bw’ibikoresho bitandukanye.
Muri uko kwerekana aba basore b’abajura, RIB yavuze ko Ish Kevin yari umwe mu basangiraga n’aba basore ibyo baba bibye ahantu hagiye hatandukanye.
Nyuma y’uko uyu muraperi avuzwe muri ibyo bikorwa yaje kubihakana yifashishije imbugankoranyambaga ze.
Ubwo yasozaga isiganwa ‘Huye Rally 2024’ Se w’umurapeli Ish Kevin, Semana Genese yatangaje ko ibyavuzwe ku muhungu we ntaho bihuriye n’ukuri.
Semana yagize ati “Ibyo numvise byo bisa n’aho ntacyo byantwaye cyane ko nabonaga bisa n’aho bibeshye, ikibazo yagize abana baramusuye barasangira […] umwana ntabwo yari azi ibyo bari bavuye gukora, bashobora kuba bari bari kwishima bavuye mu makosa, kiriya ntabwo nakimubazeho rwose nasanze atari ikosa namuhanira, sinamubwira ngo ntazongere kwakira inshuti.”
Ku rundi ruhande, Semana yasabye Ish Kevin kujya aganira n’inshuti ze akazimenya, icyakora ahamya ko atamucaho inshuti
Semana Genese yemeza ko yakanyujijeho no muri karate aho yakuye umukandara w’umukara, amaze imyaka 14 akina umukino wo gusiganwa mu modoka yatangiye mu 2010 nyuma y’uko yari amaze ikindi gihe kinini akina uwo gutwara moto.
Uyu mubyeyi akinana n’umuhungu witwa Hakizimana Jacque, aho ahamya ko nubwo bagerageza kwitwara neza ariko akeneye imodoka iri mu zigezwe kugira ngo arusheho guhatana no gutsinda muri iyi mikino.
Tanga igitekerezo