Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yavuze ko anyotewe no kubyara umwana wagatatu nyuma y’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Saleh batakibana nk’umugore n’umugabo.
Shaddyboo yifashishije urubuga rwa Instagram maze aha umwanya abamukurikira ngo bamubaze ibibazo bitandukanye, bimwe mu bibazo byakunze kuza nibivuga ku rukundo rushya bivugwa ko arimo ndetse no kuba yitegura ubukwe vuba aha.
Umwe mubamukurikira yamubajije niba yitegura kubyara umwana asubiza ashize amanga ko abyifuza ntakabuza ndetse anahishura ko agifitiye agatimatima uwahoze arumugabo we Meddy Saleh, gusa ibyo kuba basubirana yirinze kugira icyo abivugaho.
Yagize ati“ Ndacyamukunda. Ibyo ntacyo nabivugaho.”
Kuwamubajije ibijyanye n’urukundo arimo yamusubije ko ubu akundana n’umuntu umwe atatangaje ndetse ko ari kwitegura n’ubukwe.
Yagize ati“ ubu nkundana n’umuntu umwe gusa. Cyane rwose hafi no gukora ubukwe.”
Shaddyboo yamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragara ashyiraho amafoto benshi bemeza ko akurura abagabo ari nayo mpamvu ari mubakurikirwa cyane.
Bimwe mu bisubizo yasubije abakunzi be
1 Ibitekerezo
munyemana Kuwa 31/05/20
Abakobwa benshi bavuga ko "bari mu rukundo" n’abagabo.Ariko iyo ugenzuye,akenshi usanga ari abantu biryamanira gusa,bagamije kwishimisha.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
Subiza ⇾Nyirabizimana Claudine Kuwa 05/06/20
Icyakora biba byiza iyo ibintu bitangazwa biba ari ukuri
Subiza ⇾Kuko akenshi abantu bivuga ameze Kdi niko kuri
Ntawivuga amabi ameza ahari
Congratulations kuri Shaddyboo Niba afite boyfriend ndetse nubukwe
Tanga igitekerezo