Kuri uyu wa Mbere ushize, abayobozi bavuze ko abantu 20 bishwe kandi abagororwa bagera ku 2000 bagatoroka gereza mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare, gereza ndetse n’ahandi muri Sierra Leone.
Iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba cyacitsemo igikuba mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo abantu bitwaje intwaro barasiraga amasasu menshi mu murwa mukuru Freetown. Guverinoma yabishinje "abasirikari bigometse" ivuga ko yasubije inyuma.
Perezida Julius Maada Bio mu ijambo rye yavuze ko benshi mu bayoboye igitero batawe muri yombi kandi ko hakomeje gufatwa ingamba zo gufata abandi. Yavuze ko iperereza ryatangiye.
Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe amagereza cya Sierra Leone, Colonel Shek Sulaiman Massaquoi, yatangaje ko mu gitero cy’amasaha abiri, abateye bagabye igitero bagonze irembo bakoresheje imodoka nyuma yo kurasa amasasu ndetse no gukoresha roketi amarembo akanga gufunguka.
Imbere muri Gereza ku wa Mbere, umunyamakuru wa Reuters yabonye inzugi zafunguwe cyangwa zavanweho burundu, hamwe n’ibirundo by’imyanda yavuye mu isuku yari ikomeje gukorwa.
Ku wa Mbere kandi, abapolisi basabye abagororwa gusubira muri gereza mu itangazo ryabo, banatanga ibihembo ku baturage batanga amakuru y’aho abatorotse baherereye.
Tanga igitekerezo