Perezida JULIUS MAADA BIO wa Sierra Leone yatangaje ko hari izamuka rikabije ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya kush muri icyo gihugu. Kush ni ikiyobyabwenge cyabase cyane abatuye Sierra Leone. Kigizwe n’uruvange rw’imiti ya marijuana,tentany na tramado.
Nkuko africanews ibitangaza bivugwa ko icyo kiyobyabwenge cya kush cyateje impfu amagana z’abantu kandi kigatera abantu benshi uburwayi bwo mu mutwe.
Iri koreshwa ry’iki kiyobyabwenge ni ubwa mbere rigaragaye mu gihugu giherereye mu burengerazuba bw’ Africa muri iyi myaka 4 ishize. Kush ikoreshwa cyane mu gihugu cy’igituranyi cya Liberiya.
Perezida wa Sierra Leone yavuze ko hagiye gushyirwaho itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo.
Abakozi bakorera mu ishami ry’ubuvuzi muri icyo igihugu bishimiye itegeko ryashyizweho na perezida wiki gihugu.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo