Imwe mu ntare eshanu zabaga muri kimwe mu bigo byororerwamo inyamaswa byo muri Sudani zugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’uburwayi, yapfuye ku munsi w’ejo mu gihe igikorwa cyo kurokora izindi enye zisigaye kigikomeje.
Urupfu rw’iyi ntare y’ingore rwemejwe na Brigadier Essamelddine Hajjar wavuze ko yapfuye mu gihe harimo hakorwa ibishoboka byose ngo ubuzima bwayo burokorwe.
Yagize ati” Imwe mu ntare ebyiri zari zirwaye yapfuye none,…abaganga bari bazihaye imiti nyuma baziha n’ibyo kurya . Imwe yashoboye gukira indi irapfa. Ubu turimo guhangana n’intandaro ya ruriya rupfu.”
Izi ntare zabaga muri kigo cyitwa Al-Qureshi giherereye mu karere kubatsemo umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.
zahuye n’ikibazo cy’inzara, nyuma y’igihe kirekire zitabona ibyo kurya n’ubuvuzi ahanini bitewe n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu bwa Sudani cyatewe no kubura amafaranga y’amanyamahanga.
Ibyo kurya Hajjar avuga ko zahawe ku cyumweru ni ibyaguzwe n’abayobozi ba kiriya kigo bikoze ku mifuka yayo.
Amafoto yafashwe agaragaza ziriya ntare zarananutse cyane kubera kugirwaho ingaruka n’inzara.
Ubu muri Sudani hatangijwe igikorwa cyiswe “Sudan Animal Rescue” gisabira ziriya ntare zifite ikibazo cy’inzara n’uburwayi gukurwa muri pariki zikitabwaho ziri hanze yayo.
Ni nyuma y’uko imiterere y’iriya pariki nayo yatunzwe agatoki ko kuba nyirabayazana w’ubuzima bubi bwa biriya bisimba.
Nta mibare igaragaza neza umubare w’intare zituye muri Sudani ariko inyinshi mu zihaba ni izituye muri pariki ya Dinder iri hafi y’umupaka w’iki gihugu na Ethiopia.
Ubushakashatsi bw’ihuriro mpuzamahanga ribungabunga inyamaswa (IUCN) bugaragaza ko kuva mu 1993 kugeza muri 2014 umubare w’Intare wagabanyutsho 43%, izibarirwa mu bihumbi 20 zikaba ari zo zikiri nzima magingo aya.
Tanga igitekerezo