![Thailand: Umugabo yishe umugore we, nyina na mushiki we ku munsi w'ubukwe bwe](local/cache-vignettes/L900xH600/2012-31-1-df86c.webp)
Umukinnyi w’imikino ngororamubiri y’abamugaye ndetse wahoze ari umusirikare yarashe umugeni we n’abandi batatu mbere yo kwiyahura ku munsi w’ubukwe bwe nk’uko polisi yabitangarije BBC.
Ku wa Gatandatu ushize, nibwo Chaturong Suksuk w’imyaka 29 na Kanchana Pachunthuek w’imyaka 44 bashyingiranwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Thailand.
Nk’uko amakuru abitangaza, yavuye mu bukwe mu buryo butunguranye agaruka yitwaje imbunda, arasa umugore we, nyina w’imyaka 62 na mushiki we w’imyaka 38.
Amasasu yayobye kandi yakubise abashyitsi babiri, bajyanwa mu bitaro. Umwe muri bo arapfa.
Polisi yabwiye BBC ko Chaturong "icyo gihe yari yasinze cyane", ariko icyamuteye gukora ubwo bwicanyi ntikiramenyekana. Bongeyeho ko yari yaguze imbunda n’amasasu mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka ushize.
Ibitangazamakuru byo muri Thailand, bivuga ko abashyitsi bari mu birori babwiye abapolisi, ko abashakanye batonganye mu birori. Bivugwa kandi ko Chaturong yumvaga adatekanye ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ye na Kanchana.
Polisi ariko yavuze ko ibyo ari ibikomeje kuvugwa, yongeraho ko bakusanyije ibimenyetso kandi biteganijwe ko iyi dosiye izafungwa "vuba".
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Thailand bibitangaza kandi, ngo Chaturong na Kanchana babanye imyaka itatu mbere yo gushyingiranwa.
Umwaka ushize Chaturong yari yegukanye umudari wa feza mu koga mu mikino ya Asean Para Games yabereye muri Indonesia. Ngo ashobora kandi kuba yari ku rutonde rw’abakinnyi bazahatana mu mikino ya World Abilitysport Games muri Thailand mu kwezi gutaha.
Yari yaratakaje akaguru ke k’iburyo igihe yari mu kazi mu ngabo zirwanira ku butaka zirinda imipaka ya Thailand.
Nubwo kurasa abantu mu kivunge bidakunze kuba muri iki gihugu, gutunga imbunda birasanzwe muri Thailand.
Mu kwezi gushize, abantu batatu bapfiriye mu irasa ryabereye mu isoko rigezweho muri Bangkok.
Mu Kwakira gushize, uwahoze ari umupolisi yishe abana 37 mu gitero cy’imbunda n’icyuma ku inshuri ry’incuke riri mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Thailand.
Tanga igitekerezo