Ubuyobozi bw’ikigo Nyarwanda gitwara abagenzi cya ’Trinity Bus Company’, kirasaba iperereza ku nkongi y’umuriro iherutse gufata ’bus’ yacyo yerekezaga i Kampala iturutse i Kigali, aho bikekwa ko yaba yaratejwe iyi nkongi.
Iyi bus yafashwe n’inkongi y’umuriro kuwa kabiri w’icyumweru gishize, irashya irakongoka ku bw’amahirwe abagenzi bari bayirimo bose uko ari 60 ntawagize icyo aba n’ubwo imizigo yabo na yo yahiriye mu modoka.
Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi wa “Trinity Bus Company” , Twahirwa Dodo, yatangaje ko ibi byabereye Buwama mu Karere ka Mpigi, hafi ya Kampala.
Ati: “Umushoferi yari yaparitse bus agiye gusuzumisha ibyangombwa muri Buwama. Agarutse mu modoka, yumvise ishyushye cyane abwira abagenzi guhita basohokamo,”
Dodo avuga ko nta mugenzi wagize icyo aba, ariko bus yahiye yose igakongoka, akaba ataramenya icyateje iyi mpanuka.
Ati: “Bus yari nshya kandi imeze neza, byibuze ku kijyanye na mekanike, nta kibazo yari ifite”.
Umuyobozi wa Trinity yaboneyeho gusaba abayobozi ba Uganda gukora iperereza kuri iyi mpanuka y’inkongi yakongoye iyi bus.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Pmldaily.com, Joseph Tulya, Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda muri Katango, we avuga ko iyi bus ifite ibirango RAD 644 G yafatiwe n’inkongi ku muhanda Masaka-Kampala.
Yatangaje ko bus yari igeze kuri bariyeri ya polisi umwotsi ugatangira gusohoka igahita ifatwa n’inkongi.
Tanga igitekerezo