Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushimangira ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara yeruye n’u Rwanda ashinja kugishozaho intambara.
Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24 na mugenzi we wa RFI, Christophe Boisbouvier.
Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zirimo n’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda.
Ku itariki ya 17 Ukwakira Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia ubwo yari imbere y’akanama k’uriya muryango gashinzwe umutekano, yagaragaje ko intambara yeruye hagati y’u Rwanda na RDC ishoboka mu gihe abayobozi b’ibihugu byombi baba baticaranye ngo bacoce ibibazo biriho.
Huang yabishingiye ku mirwano yaherukaga kubura hagati ya FARDC na M23 yatumye u Rwanda na Congo byongera umubare w’ingabo zabyo ku mupaka ubihuza, ikindi hakaba nta biganiro byo ku rwego rwo hejuru bimaze igihe bijya mbere hagati ya Kigali na Kinshasa.
Perezida Tshisekedi mu kiganiro na France 24 na RFI yashimangiye ko intambara Huang yavuze ishoboka cyane, ngo kuko u Rwanda ari rwo runyabyaha.
Ubwo yari abajijwe niba koko intambara ishoboka yagize ati: "Yego, ariko se ni ukubera nde? Ufite ikosa ni nde? Nta mahitamo namwe nshyira ku ruhande. Twebwe twarahohotewe, si ngombwa rero kutureba ahubwo hakarebwe mu cyerekezo cy’abanyabyaha b’uko gutera [RDC]."
Yakomeje agira ati: "Twebwe turavuga duti ’nyuma yo gusaba incuro nyinshi Umuryango mpuzamahanga ngo utabare binyuze mu guhana u Rwanda, nutinda kubikora tuzirinda. Tuzakoresha uburyo bwacu bwite mu kwirinda no kurinda abaturage bacu."
Tshisekedi yavuze ko ku butaka bwa RDC kuri ubu hari "ibihumbi by’abasirikare b’u Rwanda".
Yavuze ko umutwe wa M23 ari baringa, ko ahubwo ko "ni RDF irwana", ibyo avuga ko Kinshasa ifitiye ibimenyetso.
Ati: "Uyu munsi bijyanye n’intwaro dufite, ikoranabuhanga dufite, turababona. Dufite amashusho. Simvuga biri aho gusa, ahubwo ndavuga nshingiye ku bikorwa bakora. Amashusho arahari, imirambo yabo ndetse n’iyo bari kwisuganya ngo bagabe ibitero byabo. Byose turabifite."
Tshisekedi yavuze ko atari Congo gusa ifite ibihamya by’uko RDF iri ku butaka bwayo, ko ahubwo n’umuryango w’Abibumbye ufite amashusho abishimangira.
3 Ibitekerezo
iganze Kuwa 17/11/23
Nyagasani bubasha budahangarwa, uhe amahoro abanyarwanda n’abanyekongo, uturinde intambara.
Subiza ⇾Bango Kuwa 17/11/23
Nta ntambara dushaka utazi intambara niwe uyishaka
Subiza ⇾Leopord Kuwa 18/11/23
Cya Bitama wacha maneno fanya vitendo wanyarwanda tupo tayari kwa kujihami .
Subiza ⇾Hiyo nitishio tena ni moja wapo wa uoga fanya Attention Rwanda tunasimama wima tena imara kwenye mustali wa mapambano nakuwalinda wanyarwanda uvamizi wa ujinga kutoka inshi jirani. tuli wafukuza kwa ajiri ya genocide wariyo fanya inshini Rda tutashindwa namnagani kuwalinda wale turiyo tesekeya na damu ya vijana iliyo mwangika ? mzee Chilombo toka mumaneno anza vitendo harafu upate somo la vita ( umanika ibumusumba yitegura nogutokorwa)
Tanga igitekerezo