Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo barashinja Perezida Felix Tshisekedi gusunikira iki gihugu mu bukene buri ku kigero cya 70%.
Abafashe iya mbere mu kugaragaza icyo cyuho ku ikubitiro hari uwitwa Franck Diongo uvuga ko mu myaka itanu gusa Tshisekedi amaze ku butegetsi yashize igihugu mu madeni arenze urugero kitigeze kigira.
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa mu ishyaka rya MLP(Mouvement Lumumbiste Progressiste) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yabivugiye i Bruxelles mu Bibiligi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu cyumweru gishize.
Yagaragaje ko perezida Félix Tshisekedi yageze ku butegetsi mu 2019, asanga Joseph Kabila yarasize miliyali eshatu z’u mwenda ku myaka 18 yamaze ayoboye RDC ariko ubu ngo igihugu imyenda gifite irenga miliyali icumi z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu Tshisekedi amaze ku ngoma gusa.
Avuga ko ababanjirije Tshisekedi bagiye bagira imyenda ariko bakaba bafite ibigararagara bakoresheje ayo mafaranga.Yatanze urugero nka Mobutu wasize imyenda ya miliyari 14$ ariko akaba yarubatse urugomero rwa Inga n’ibindi bikorwaremezo.
Muri iki Kiganiro kandi Diongo yavuze ko kandi Tshisekedi atari gutsinda amatora yo mu mwaka ushize ko hubwo hari hatsinze Moïse Katumbi.
Komiseri mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ubwo aheruka I Goma, yanenze ubuyobozi bwa Tshisekedi avuga ko bwananiwe gushyira imbaraga mu guhagarika intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo.
Tanga igitekerezo