Ubutabera bw’u Bubiligi buravuga ko budashobora kohereza Komiseri wa FDU-Inkingi mu Bubiligi, Marcel Sebatware, wahamijwe uruhare muri jenoside n’urukiko gacaca, kubera ko ngo ari umubiligi kandi u Bubiligi n’u Rwanda bikaba nta masezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bifitanye.
Mu minsi ishize nibwo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yari yoherereje u Bubiligi inyandiko zisaba ko Marcel Seabatware yoherezwa mu Rwanda.
Ikinyamakuru la Libre Belgique kivuga ko cyegereye minisiteri y’ubutabera y’u Bubiligi kiyibaza icyo ivuga ku busabe bwo kohereza Sebatware mu Rwanda, busubiza buvyuga ko adashobora koherezwa “kubera ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi. Kandi nta masezerano yo kohererezanya abashakwa ari hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda.”
Ngo nk’uko bisanzwe bigenda iyo bimeze gutyo, hafunguwe dosiye igiye gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ku kibazo cya Sebatware kandi abashinzwe iperereza bahawe inshingano zo kuyikurikirana.
Mu nyandiko yashyizwe hanze y’amapaji atanu yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, hagaragazwa uruhare rwa Marcel Sebatware mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburyo ari inyuma y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda .
CNLG ivuga ko nyuma yo gukingirwa ikibaba na Joseph Nzirorera, wari igikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, Marcel Sebatware wari umuyoboke wa CDR muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku itariki 03 Mutarama 2008 yaburanishijwe adahari agahamwa n’ibyaha bya jenoside n’Urukiko Gaca rwa Muganza mu cyahoze ari Komine ya Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri.
Igaragaza kandi uburyo Sebatware wabaye umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA yagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside by’umwihariko, ahahoze ari Prefecture ya Cyangugu, aho yagiye ategura inama zigamije kunoza uyu mugambi, kwinjiza abantu n’urubyiruko mu mutwe w’Interahamwe, kurutoreza ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya CIMERWA no gutanga intwaro mu 1993. Muri icyo gihe kandi ngo abayobozi ba CIMERWA b’Abatutsi barishwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Inyandiko za CNLG kandi zigaragaza ko kuri ubu Sebatware ari Komiseri wa FDU Inkingi mu Bubiligi. Iri shyaka rikaba rimwe mu yagize ihuriro P5 rishinjwa gutegura no gukagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda muri 2018 na 2019, biturutse muri Teritwari za Fizi na Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo.
Impuguke za Loni kuri Congo muri raporo yazo yo kuwa 31 Ukuboza zagaragaje ko P5 ihabwa ibikoresho n’u Burundi kandi igakura abarwanyi mu bihugu byo mu karere bitandukanye ibizeza kuzabaha akazi keza nibagera ku ntego zabo.
FDU-Inkingi ikaba ari ishyaka ryashinzwe mu 2006 na Ingabire Victoire uherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika mu 2018 nyuma y’uko yari yakatiwe mu 2013 igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha biby’ubugambanyi, gupfobya jenoside.
Mu Ugushyingo umwaka ushize yatangaje ko yitandukanyije n’iri shyaka ashinga irindi yise Dalfa Umurinzi yizera ko ryo rizmererwa gukorera mu Rwanda bitandukanye na FDU-Inkingi yatandukanye na yo itaremererwa kuhakorera.
Tanga igitekerezo