
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko u Rwanda rushaka guhindura imipaka yaciwe n’abakoloni.
Ibi Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro n’umunyamakuru Colette Braeckman wa Le Soir, aho yemeje ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifate ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Turabibona neza ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho RDC, rugatwara bimwe mu bice. Ni yo mpamvu u Rwanda rushaka guhindura ikarita, rugatwara teritwari ya Masisi na Rutshuru, rugahindura imipaka yaciwe mu gihe cy’ubukoloni.”
Tshisekedi yavuze ko uyu mugambi utazashoboka kuko ngo ubutegetsi bw’u Rwanda bwonyine ari bwo butekereza ko byashoboka. Yemeje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 uyobowe n’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aherutse kugirana ikiganiro na Tshisekedi, amusaba ko imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru ihagarara, hakabaho imishyikirano.
Tshisekedi yavuze ko ibyo Blinken yamusabye bireba u Rwanda gusa. Ati: “Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Blinken, avuga ku guhagarika imirwano ariko yakagombye kubibwira u Rwanda mbere na mbere. Muri Masisi na Rutshuru, ibice bigenzurwa n’ingabo z’u Rwanda, ntabwo byashoboka kuhategurira amatora.”
Leta y’u Rwanda, inshuro nyinshi, ihakana kohereza ingabo muri RDC, ahubwo ko ari M23 y’Abanyekongo iri ku rugamba. Igaragaza ko na yo ishyigikiye ko imirwano ihagarara, hakabaho imishyikirano kugira ngo uburasirazuba bw’iki gihugu bubone amahoro n’umutekano.
1 Ibitekerezo
Kuwa 19/11/23
Ni abakoroni
Subiza ⇾Tanga igitekerezo