
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko M23 atari yo nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki kibazo cyari gisanzweho na mbere y’uko uyu mutwe wubura intwaro.
Minisitiri Biruta yabitangarije i Yaoundé muri Caméroun, ubwo ku Cyumweru gishize yari yahitabiriye inama ya 44 ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie).
Muri iyi nama RDC biciye muri Minisitiri wayo wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Crispin Mbadu, yongeye gushinja u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwayo ndetse no gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.
Kinshasa imaze igihe ivuga ko u Rwanda ari rwo ruha ubufasha umutwe wa M23 umaze imyaka ibiri mu ntambara n’ingabo zayo, ibyo rudahwema guhakana rwivuye inyuma.
Minisitiri Biruta ubwo yasubizaga mugenzi we wa RDC, yavuze ko iyo bigeze ku ruhando mpuzamahanga "byamaze kuba umuhango, RDC imaze kugira akamenyero ko gushyira ibirego ku Rwanda ku bw’intege nke zayo z’imiyoborere zizwi na buri wese iranga icyo gihugu."
Yavuze ko Congo Kinshasa imaze igihe yarafashe icyemezo cyo kwitirira ibibazo by’imbere muri yo ibihugu baturanye, ari na yo mpamvu imaze igihe yariyemeje "kubyegeka ku Rwanda rugomba gushinjwa ibitagenda neza."
Minisitiri Vincent Biruta yagaragaje ko umutwe wa M23 u Rwanda rushinjwa guha ubufasha atari wo nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, bijyanye n’uko na mbere y’uko wongera kubura intwaro iki gihugu cyari cyarashyizeho ibihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’indi mitwe myinshi yari isanzwe muri ako gace.
Ati: "Na mbere y’izuka ry’uwo mutwe wa M23, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarashyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Byari muri Gicurasi 2021, ibisobanura ko icyo kibazo cyariho na mbere y’uko uwo mutwe witwaje intwaro yavuze wubura imirwano."
Kuri ubu mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa harabarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 200, irimo n’uwabajenosideri wa FDLR Biruta yavuze ko umaze igihe ukorana n’Ingabo za kiriya gihugu ndetse n’abacancuro b’abanya-Burayi, mu rwego rwo gushoza intambara ku gice kimwe cy’abanye-Congo.
Yavuze ko kuba iyi mitwe yose yirunze hariya ari umusaruro w’imiyoborere mibi y’ikimenyabose y’abategetsi ba RDC irangwa no gutoteza bamwe mu baturage ba kiriya gihugu abandi bakicwa bazira ubwoko bwabo.
Ku bwa Minisitiri Vincent Biruta, ibibazo byugarije RDC ni ibya Politiki kandi n’iby’imbere muri icyo gihugu.
Yunzemo ko RDC "ikwiye kugira ubutwari bwo kwemera igisubizo cya Politiki cyifujwe n’inzego zitandukanye z’akarere ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe", mbere yo gushimangira ko gukomeza guehyira ibirego ku Rwanda nta cyo bizatanga.
Tanga igitekerezo