
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika kiratabaza abaturage ngo bagifashe gushakisha indege yayo y’intambara, ya Falcon F-35, yaburiwe irengero muri Leta ya South Calorina.
Nk’uko BBC ibivuga, umupilote yatwaraga iyi ndege mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 17 Nzeri 2023, aza kuyisohokamo, arasimbuka, yo irabura.
Abayobozi muri iki gisirikare baravuga ko bashakira iyi ndege mu biyaga bibiri biri mu mujyi wa Charleston, ari byo: Moultrie na Marion, ariko nta kimenyetso barabona kigaragaza ko ari ho yaguye.
Ikigo cya gisirikare cya Charleston cyatangaje kiti: “Umupilote yavuyemo neza, ajyanwa ku kigo cy’ubuvuzi cyaho ameze neza. Amatsinda ashinzwe ubutabazi ari kugerageza gushakisha F-35. Abantu bose barasabwa gufasha igisirikare n’inzego za gisivili mu gihe igikorwa gikomeje.”
Iyi ndege iri mu z’intambara zifite ikoranabuhanga rihambaye zabayeho mu mateka y’Isi. Yuzura ishoweho amadolari ya Amerika miliyoni 80.
Tanga igitekerezo