Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abatugege baturiye umupaka bajya mu gihugu cy’abaturanyi kunywerayo kanyanga bakaza bayujuje mu nda maze bagera mu ngo zabo bagateza amakimirane.
Ibi byagarutsweho na Guverineri w’iyi ntara Pudance Rubingisa muri iki Cyumweru ubwo yahuraga n’imboni z’umupaka zikorera mu byambu biri mu Karere ka Nyagatare.
Guverineri Pudence Rubingisa, yavuze ko abakora ibi bateza ingaruka nyinshi mu ngo zaabo abasaba kubicikaho.
Ubwo yahuraga nizi mboni icyari kigamijwe byari ukuganira ku byo kunoza inshingano zabo zo gukumira magendu, iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya imipaka n’imbogamizi bafite.
Izi mboni zasabwe kuba maso ku bantu bambuka umupaka bakajya kunywera kanyanga hakurya bagaruka bagateza amakimbirane mu ngo zabo ndetse n’urugomo aho banyuze hose.
Yagize ati “Nuriya wayitwaye munda wambutse birangira agize amakimbirane mu rugo, agira urugomo mu nzira aho aca, bigatuma imwe mu Mirenge igize bya byaha bizamuka. Abantu rero bagiye mu byaha ntibaba bagitekereza iterambere.”
Nyagatare ni ni tumwe mu turere duhana imbibi n’imipaka ya Uganda, aho usanga byorohera abaturage kwambuka bakajya kuzana ibitemewe birimo kanyanga muri Uganda.
1 Ibitekerezo
xxxx Kuwa 23/06/24
Izi ni ni ingaruka z’Imirire mibi weho warya ibirayi birimo ifumbire,ibitoki birimo ifumbire,ingurube y’amezi 6,Inkoko y’ukwezi k’umwe n’igice ukagirango hari uburame dusigaranye?uko mubyumva abantu Bose bafite ubudahangarwa buke ahubwo n’ababyeyi twitonde bitazaba nka wawundi wateruye akaboko ngo Ari kunanura umwana ikisanga kahagutse!Gusa ikigaragara N,akwigendera nawe yari kuzavamo umupadiri mubi urumva.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo