Kuri uyu wa gatandatu, abapolisi bo muri canton ya Graubünden mu Busuwisi batangaje ko abantu batatu baburiwe irengero nyuma y’umwuzure mwinshi wadutse mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ubusuwisi.Nkuko Umuvugizi wa polisi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yavuze ko undi muntu wa kane wari waburiwe irengero,bamusanze ari muzima ari kwitabwaho mu bitaro.
Polisi ya canton ya Graubünden yabisobanuye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, igira iti “ inkuba n’imvura nyinshi cyane byateje umwuzure mu kibaya cya Mesolcina,inzuzi zarenze inkombe, imihanda irengerwa n’amazi kandi byabaye ngombwa ko ifungwa .”
Polisi ikomeza ivuga ko abaturage benshi bimuwe mu ngo zabo muri kano karere ndetse no mu kibaya baturanye cya Calanca.
Mu minsi ishize imvura nyinshi yibasiye uturere twinshi two mu Busuwisi, imihanda myinshi iracika kandi imirongo ya gari ya moshi irahagarara.
Kuva kuwa gatanu nyuma ya saa sita ,kubera ibyago by’umwuzure ikibuga cya Ski kizwi cyane cya Zermatt,giherereye muri canton ya Valais cyahagaritswe kubera ibyago byatejwe n’umwuzure,ndetse imihanda na za gari ya moshi na yo ikaba yahagaritswe.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo