Mu gihe Ubushinwa bukora iyo bwabaga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bamwe bakaba bashinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuzana iki cyorezo, ubutumwa bwa Perezida Donald Trump yanditse ku gicamunsi cy’uyu wa 17 Werurwe 2020 bwakuruye umwuka mubi.
Donald Trump mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yabwiye Guverineri wa New York, Andrew Cuomo ati: "Leta zimwe ziri gufatwa cyane na Virusi y’Ubushinwa, izindi ntabwo kiri kuzigeraho."
Ijambo ’Virusi y’Ubushinwa’ yakoresheje mu cyimbo cya Coronavirus ni ryo ryabababaje abantu babonye ubutumwa. Amagambo arimo ibitutsi yakuriye ubu butumwa asubiza uyu mukuru w’igihugu, bamwe bamwita umuntu uvangura (racist) bamwibutsa ko igihugu cye gishinjwa kurema no kujyana iki cyorezo mu Bushinwa.
Dr. Rob Davidson yabwiye Donald Trump ati: "Rekera! Ni virusi ariko nta bwenegihugu igira," David Weissman ati: "Virusi y’Ubushinwa, uravangura cyane kubera ko virusi ifite izina."
Perezida Trump yazuye akari kagiye kubora
Tariki 12 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Zhao Lijiian yagaragaje ko akeka igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu kuba gishobora kuba cyarajyanye iyi virusi mu mugi wa Wuhan, ubwo habaga imikino yahuje ingabo ku rwego rw’Isi mu Kwakira 2019. Minisitiri Lijiian asa n’uca amarenga, yavuze ko ingabo za USA zitagaragaza ukuri ku byabaye.
Mu burakari bwinshi, Minisitiri Lijiian yabajije ati: "Ni ryari nta murwayi wigeze aboneka muri USA? Ni bangahe se banduye? Amazina y’ibyo bitaro byabakiriye ni ayahe? Birashoboka ko ari ingabo za USA zazanye icyorezo muri Wuhan. Mube inyangamugayo, mushyire imibare ahabona. USA igomba kuduha ibisobanuro."
Amagambo y’uyu Minisitiri yakurikiranye n’andi yakomeje guhwihwiswa n’abandi batandukanye badafite aho bahuriye n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi. Aba bavuga ko USA yabonye Ubushinwa buri kuzamuka byihuse mu bukungu, ibona uburyo bwo kubusubiza inyuma ari ukuboherereza icyorezo.
Amagambo ya Minisitiri Ross yakuruye impaka
Mu ntangiriro za Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ubucuruzi muri USA, Wilbur Ross mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Fox Business yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kiri mu Bushinwa gishobora gutuma ubukungu bw’igihugu cye buzamuka.
Minisitiri yagize ati: "Ndahamya ko kizafasha mu kugarura akazi kenshi muri Amerika ya Ruguru. Ikiriho ni uko Amerika itazahahombera cyane kuko n’ubwo bimeze bityo, ishorera cyane mu Bushinwa."
Iki kiganiro cya Minisitiri Ross cyatumye bamwe batekereza ko igihugu cye cyaba cyaragize uruhare mu guteza impagaraga iri mu Bushinwa muri iki gihe bitewe na Coronavirus, n’isi muri rusange.
Imibare mishya kuri Coronavirus mu Bushinwa no muri USA
Kuva iki cyorezo cyagaragara muri Mutarama mu mugi wa Wuhan, abantu barenga 80,881 ni bo bamaze kwandura mu Bushinwa, abamaze gupfa barenga 3226 nk’uko urubuga World Ometers rubitangaza. Abashya bamaze gutangazwa ko banduye barenga 21.
Muri USA, abantu barenga 4773 ni bo bamaze kwandura mu gihe abarenga 93 bamaze gupfa. Imibare igaragaza ko abashya bamaze gutangazwa ko banduye muri iki gihugu barenga 110.
Icyitonderwa: Iyi mibare igenda ihinduka bitewe n’amakuru mashya uru rubuga rwakiriye.
1 Ibitekerezo
Kuwa 20/03/20
Hhhhhh America niba ari nayo yaremye iyi virus nabandi bivugwa ko kabiri inyuma ni nka cya gisiga cy urwara rurerure kimennye inda!niba cyari cyagenewe ubushinwa c bapimye amaraso yumushinwa ngo bamenye ko ntawundi cyafata,ko uburayi bwashegeshwe kurenza ubushinwa?gusa ni bigaragara ko ari USA koko numva bizateza imvururu zo gushaka kwihimura kwibihugu byashegeshe niki cyorezo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo