Umugande ushinjwa gutera inkunga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka IS na ADF yabujijwe kugira icyo avuga mu rukiko rw’ibanze ahubwo akazisobanura mu rwisumbuye.
Uyu mugabo Swelleh Abubakar ufite imyaka 31, yari asanzwe aba mu gihugu cya Zambia ari naho yakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Yagejejwe muri Uganda mu kwezi gushize kwa Kamena uyu mwaka. Yafashwe akurikiranyweho gutanga amafaranga mu mutwe w’iterabwoba’ no ‘gushyigikira iterabwoba’.
Ubwo yagaragaraga mu rukiko rwibanze mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ntihigeze hamenyekana abamwunganiye ariko akaba yarabijijwe kwisobanura kuko ngo azisobanura mu rukiko rwisumbuye.
Ntiyemerewe kuvuga niba yemera icyaha cyangwa agihakana kubera ko urubanza rwe ruzaburanishwa n’urukiko rwisumbuye aho noneho azemererwa kugira icyo avuga ku byo aregwa.
Ashinjwa gushaka abinjira mu mutwe w’abarwanyi b’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF no kubaha amafaranga bifashisha mu kugura intwaro.
Uyu mutwe wigometse ku butegetsi buriho muri Uganda ariko ukorera muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo kuva mu myaka ya za 1990. Mu mwaka wa 2019, uyu mutwe watangaje ko wiyeguriye Leta ya Kiyisilamu (IS).
Abubakar yari asanzwe aranguza amasaha agezweho n’ibikoresho bibika umuriro usharija za telefoni cyangwa mudasobwa, akaba yarabitangiye hagati y’umwaka wa 2018 no mu kwezi kwa kane 2024.
Gusa ngo yakoreraga ubucuruzi no mu bindi bihugu nka Tanzania na RDC ari naho yinjirizaga abarwanyi bashya muri ADF.
Ashinjwa kandi gushyira abo mu mutwe wa ADF bimwe muri ibi bicuruzwa yaranguzaga azi neza ko bizakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.
Tanga igitekerezo