
Umugabo wari usanzwe atanzuzwe no gukora amashanyarazi, yishwe amaraso ye ashyirwa mu ibase ajyanwa kugurishwa kugirango bayatambeho igitambo.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, nibwo umugabo w’imyaka 32 witwa Nisiimwa yiciwe mu gace ka Nyamabale i Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, yishwe n’abagizi ba nabi nyuma y’uko basangiye inzoga bakamukata ijosi
Urupfu rwa Nissimwa rukimara kumenyekana, umwe mu babigizemo uruhare witwa Amos Turinawe yishyikirije Polisi asobanura uko byagenze.Yasobanuye ko ubusanzwe we n’abagenzi be basanzwe bica abantu bakajyana amaraso kuyagurisha bakayatambaho ibitambo.Turinawe avuga ko ubusanzwe yari yahawe misiyo (Mission) yo kuneka umuryango wa nyakwigendera ngo amenye ko hari amakuru bafite ku mugambi urimo gucurwa kuri Nisiimwa.
Asobanura ko bagenzi be bahuye na Nyakwigendera, bamusaba ko bajya gusangira icyo kunywa ku kabari kitwa Bombocha Bar and Lodges.Yarabyemeye bagezeyo baranywa nyuma Nissimwa aryama mu cyumba nimero ya 4 bamusangamo bahita bakata ijosi.Bahise bafata ibase (Bassin) bari bitwaje barayimutega aviramo amaraso yose umurambo we ujyanwa kujugunywa ku muhanda hirya gato y’ako kabari.
Patrick Mugabe, umuyobozi w’agace ka bereyemo ayo mahano, yabwiye Chimpreport ko , Turinawe yahise ajya kwereka Polisi akabari biciyemo Nisiimwa ngo iperereza rikomeze.Turinawe kandi yabwiye Polisi ko Nisimwa ari umuntu wa 6 bari bamaze kwica amaraso yabo bakajya kuyagurisha.
Mu bandi bacyekwaho kuba abafatanyacyaha muri ubu bwicanyi, harimo nyiri akabari Bombocha Bar and Lodges n’abandi bakozi be babiri , hakiyongeraho na Manager wa Standard Hotel witwa Medard Atwebrmbeire.Umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Kigezi , Elly Maate, yemeza ko nyakwigendera koko yakaswe ijosi abamwishe bataraboneka bakaba bakomeje gushakishwa hakiyongeraho n’umushoferi watwaye umurambo, ndetse n’umumotari watwaye amaraso ku kiyaga cya Bunyonyi aho yagurishijwe.
Tanga igitekerezo