Umujenerali wo muri Sudani wo ku rwego rwo hejuru yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zoherereza ibikoresho umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ashinja UAE mu ruhame kugira uruhare mu ntambara igisirikare cya leta kirimo kurwanamo n’uyu mutwe.
Abayobozi b’ingabo mbere bari baravuze gusa ko kwivanga kwa bimwe mu bihugu by’ibituranyi bitavuzwe amazina mu ntambara imaze amezi arindwi, imaze kuvana mu byabo abantu barenga miliyoni 6 kandi ikaba yarateje imivurungano y’ubwicanyi bushingiye ku moko muri Darfur.
Mu ijambo rye, Gen. Yassir al-Atta yagejeje ku bagize urwego rushinzwe iperereza muri Omdurman, yagize ati: "Dufite amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi, mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare, no mu badipolomate ko UAE yohereza indege zo gushyigikira Aba-Janjaweed".
RSF yakomotse mu mitwe yitwara gisirikare y’Abarabu izwi ku izina ry’Aba-Janjaweed yafashije ingabo za Sudani guhashya inyeshyamba i Darfur mu myaka ya za 2000.
Mu gusubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro, umuyobozi muri UAE yavuze ko kuva intambara yatangira, UAE "yahoraga isaba ko ibibazo bohosha, guhagarika imirwano, no gutangiza ibiganiro ..." muri Sudani.
Atta yavuze ko UAE yohereje ibikoresho bya gisirikare muri RSF binyuze muri Uganda, Repubulika ya Centrafrica (CAR) na Tchad. Yavuze ko inkunga yahageze kuri iki Cyumweru gishize inyujijwe ku kibuga cy’indege kiri mu murwa mukuru wa Tchad, Ndjamena.
Atta yagize ati: "Turaburira igihugu icyo ari cyo cyose kigira uruhare mu gushyigikira ubwo bwigomeke ko ihwa riri ku wundi rihandurika."
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yavuze ko ibyo Atta yavuze ari "umwanda", mu gihe Tchad na Centrafrica byirinze kugira icyo bitangaza.
Tanga igitekerezo